Umwuka Mubi Wongeye Kubura Hagati Ya Sudani Na Ethiopia

Ubutegetsi bwa Sudani bwatangaje ko bwarakajwe  n’uko Ethiopia yafunguye igice cya mbere y’urugomero rw’amashanyarazi ku ruzi rwa Nili ruhuriweho n’ibihugu bitandukanye birimo na Misiri itabumenyesheje.

I Karthoum bavuga ko icyemezo cyo kubaka no gutaha ruriya rugomero Ethiopia yagifashe itakiganiriyeho n’umuturanyi wayo Sudani kandi ngo ntibikwiye.

Ni urugomero rwateje sakwe sakwe hagati ya Addis Ababa na Khartoum k’uburyo hari n’abakekaga ko bishobora kuvamo intambara yeruye.

Iby’uyu mwuka mubi byaje gusa n’ibicogojwe ubwo Ethiopia yajyaga  mu Ntambara yarwanaga n’abo muri Tigray.

- Advertisement -

Muri iki gihe iyi ntambara isa n’iyarangiye.

Byabaye umwanya mwiza k’ubutegetsi bwa Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed bwo gukomeza no kurangiza umushinga wo kubaka ruriya rugomero.

Minisitiri muri Sudani ushinzwe ubuhinzi no kuhira imirima witwa Daw Al-Bait Abdul-Rahman  avuga ko kuba Ethiopia yarakoze biriya ari igikorwa kidakwiye kuko yabikoze yirengagije amasezerano yagiranye na Sudani ku mikoreshereze y’amazi ya Nili, ayo masezerano akaba yitwa ‘Declaration of Principles.’

Abdul-Rahman  avuga ko byari bube byiza iyo Ethiopia ibanza kubivuganaho na Sudani mbere y’uko itaha igice cya mbere cy’uriya mushinga.

Kuri we Ethiopia, Sudani na Misiri bigomba kwicarana bikemeranya ku mikoresherezwe ya ruriya rugomero, bise Grand Ethiopia Renaissance Dam  ,GERD.

Ethiopia yatangiye kubyaza umusaruro ruriya rugomero

Minisititi Abiy ubwo yatahaga icyiciro cya mbere cy’uru rugomero

Ku Cyumweru taliki 20, Gashyantare, 2022 Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, yatangije ku mugaragaro imirimo yo kubyaza amashanyarazi urugomero Grand Ethiopian Renaissance Dam, GERD.

Ni umushinga watangiye kubakwa mu 2011 ku ruzi rwa Nil, ariko ibihugu bya Sudan na Misiri ntibyawishimira kubera impungenge z’uko ushobora kugabanya amazi abigeraho, aho nka 97% by’amazi agera mu Misiri akomoka kuri uru ruzi.

Uyu mushinga watwaye miliyari $4.2 ukaba witezweho kuzajya utanga megawatts 5,000 z’amashanyarazi.

Rwitezweho gukuba kabiri ingufu z’amashanyarazi Ethiopia ifite ubu.

Mbere, intego yari uko uru rugomero ruzatanga megawatt 6,500, ariko ziza kugabanywa.

Ibinyamakuru byo muri Ethiopia bitangaza ko ku ikubitiro, uru rugomero rwatangiye rutanga megawatt 375.

Inzego zirimo Leta zunze Ubumwe za Amerika n’Ubumwe bwa Afurika (AU) zagerageje guhuza ibihugu bitavuga rumwe kuri uru rugomero.

Ibi bihugu byigeze gusaba Leta ya Addis Ababa kuba iretse kuzuzamo amazi kugeza humvikanwe k’uburyo bizakorwamo.

Gusa Ethiopia yeruye ko nta cyahagarika icyo gikorwa kibera ku butaka bwayo.

Minisitiri  Abiy yakomeje kuvuga ko igihugu cye gifite uburenganzira bukomeye ku ruzi rwa Nil, hashingiwe ku masezerano yasinywe mu 1929 ayiha ijambo ku mishinga minini yubakwa kuri Nil.

Nyuma, amasezerano yo mu 1959 yemereye Misiri uburenganzira bwa 66% ku mazi y’uru ruzi naho Sudani ihabwa 22 ku ijana.

Ethiopia ariko ntiyari muri ayo masezerano, ku buryo ivuga ko nta n’agaciro afite.

Yahise inatangira kuzuza amazi muri urwo rugomero guhera mu 2020, ku buryo muri Nyakanga uwo mwaka yatangaje ko yageze ku ntego yo gushyiramo metero kibe miliyari 4.9 z’amazi.

Urwo rugomero ariko rushobora gufata metero kibe miliyari 74, ku buryo intego yari uko mu 2021 yari ukongeramo metero kibe miliyoni 13.5. Ni rwo rugomero rwa mbere runini muri Afurika.

Muri Nyakanga umwaka ushize, Ethiopia yavuze ko yageze ku ntego yayo, bityo amazi amaze kugeramo ahagije kugira ngo batangire kuyabyaza amashanyarazi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version