Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Kagame Arasura Zambia
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Arasura Zambia

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 April 2022 8:14 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida wa Zambia Hakainde Hichilema yatangaje ko yiteguye kwakira mugenzi we Paul Kagame uyobora u Rwanda uri  buhakorere urugendo rw’akazi rw’iminsi ibiri.

Perezida Kagame ari busure umujyi w’ubukerarugendo ukunzwe muri kiriya gihugu witwa Livingstone.

Uyu munsi Perezida #Kagame ategerejwe mu mujyi wa #Livingstone muri #Zambia mu ruzinduko rw'akazi rw'iminsi ibiri.

Aya makuru yemejwe na Perezida Hakainde Hichilema, watangaje ko we n'umugore we bamaze gusesekara muri uyu mujyi w'ubukerarugendo bajyanywe no kumwakira. pic.twitter.com/YY4gIsUQ7J

— Taarifa Rwanda (@taarifarwanda) April 4, 2022

Hagati aho kandi biteganyijwe ko bidatinze Perezida w’u Rwanda azasura na Jamaica akazaha ikiganiro Intumwa za rubanda za kiriya gihugu cyamamaye kubera ibintu byinshi birimo n’injyana ya reggae n’idini rya Rastafari.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Perezida Kagame Azasura Jamaica

Zambia y’ubu iyoborwa na Hakainde Hichilema wagiye ku butegetsi asimbuye Edgar Lungu.

Umubano wa Zambia n’u Rwanda ku gihe cya Edgar Lungu ntiwari umeze neza cyane cyane mu myaka ya nyuma ya Manda ye.

Muri Werurwe, 2021 Nsabimana Callixte wiyise Sankara bikamuhama yabwiye urukiko ko Edgar Lungu yateye inkunga ibitero umutwe wa FLN wagabye mu Rwanda.

Ubwo yari imbere y’urukiko ( hari ku wa Gatanu), Nsabimana yavuze ko hari amafaranga yoherezwaga muri FLN yari abereye umuvugizi, atanga urugero ku $255.000 yatanzwe n’abantu batandukanye, arimo $190.000 yatanzwe na Paul Rusesabagina.

- Advertisement -

Mu yo Rusesabagina yatanze ngo harimo $125.000 yahaye Gen Moran wari umuyobozi mu mutwe wa FLN na $25.000 yahaye Gen Habimana Hamada wari umuyobozi mukuru wayo.

Icyo gihe Nsabimana yagize  ati “Aya $150.000 yose hamwe ni amafaranga Rusesabagina yakuye muri Zambia kwa Perezida Edgar Lungu, afatanyije n’umucuruzi witwa Nsengiyumva Appolinaire uba i Lusaka muri Zambia, bombi bakaba ari inshuti za Perezida Edgar Lungu wa Zambia kuva kera.”

Nsabimana ‘Sankara’ Yasobanuye Uko Perezida Lungu ‘Yateye’ Inkunga Ibitero Byo Muri Nyungwe

Birashoboka ko mu biganiro Perezida Kagame ari bugirane na mugenzi we Hakainde Hichilema bari bugaruke ku ngingo zirimo uko umubano hagati y’ibi bihugu byombi wakongera kunoga bityo n’ubutwererane bugasagamba.

 

TAGGED:featuredKagameRwandaZambia
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mu Rwanda Ingurube 1,256 Zitewe Intanga Mu Rwego Rwo Kuvugurura Icyororo
Next Article Umutoza Louis Van Gaal Arwaye Cancer Y’Ubugabo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?