Kuri uyu wa Gatatu taliki 01, Gashyantare, 2023 mu masaha y’umugoroba nibwo Perezida Paul Kagame yari ageze i Dakar muri Senegal. Yitabiriye Inama mpuzamahanga yiga ku iterambere ry’Afurika yitwa Financing Summit for Africa’s Infrastructure Development.
Iyi nama yatumijwe na Perezida wa Senegal akaba na Perezida w’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe Macky Sall.
Izitabirwa n’abayobozi batandukanye barimo abakuru b’ibihugu, abayobora ibigo by’imari n’ubucuruzi, abarimu n’abashakashatsi muri za Kaminuza n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Afurika.
Mu mwiherero, Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we Macky Sall ku ngingo zitandukanye zireba ubuzima bw’ibihugu byabo ndetse n’ubuzima bw’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe muri rusange.
U Rwanda na Senegal bisanzwe ari ibihugu bibanye neza.
Mu minsi iri imbere biraba bitangiye kubaka inganda zikora inkingo z’indwara zitandukanye harimo na COVID-19.
Inama Perezida Kagame yitabiriye yatangiye kuri uyu wa Gatatu taliki 01, Gashyantare, 2023 ikazarangira taliki 03 z’uko kwezi n’uwo mwaka.
Iri kubera mu nzu mberabyombi yitwa Abdou Diouf International Conference Center.
Abayitabiriye bazarebera hamwe uko imishinga migari yo guteza imbere ibikorwaremezo muri Afurika ihagaze n’ibyakorwa ngo izagerweho ku gihe.
Iyo mishinga iri mu ngeri z’ikoranabuhanga, gukwirakwiza amazi n’amashanyarazi mu cyaro, gufasha abaturage kugerwaho n’ibikoresho by’ikoranabuhanga na murandasi, guteza imbere urwego rw’ibikorwaremezo birimo ibijyanye n’ubwikorezi n’ibindi.
Ingengo y’imari ya Miliyari $160 niyo yateganyirijwe kuzabishyira mu bikorwa.
Abakuru b’ibihugu bazaganira aho iriya mishinga igeze ishyirwa mu bikorwa n’ibikenewe ngo ikomeze kuzuzwa.
Hazabo n’inama zizakorwa mu matsinda mato zihuza Abaminisitiri n’abandi bafatanyabikorwa mu iterambere ry’Afurika ngo bige ku mishinga yihariye.