Nyuma y’imikino y’irushanwa ry’abakobwa bafite munsi y’imyaka 15 bakina umupira w’amaguru yaberaga ku rwego rw’Akarere, kuri uyu wa Gatandatu haraba umukino wa nyuma ubera kuri Kigali Pélé Stadium.
Abo bana bari bamaze igihe mu irushanwa ryiswe Gicanda Invitational 2025, rikaba irushanwa ryabereye mu Turere 26 rihuza amakipe y’abana b’abakobwa aho batuye mu Mirenge barushanwa ngo bazagere ku rwego rw’Akarere.
Ryatangiye ririmo amakipe 58 yahatanaga agizwe n’abakinnyi 1,200.
Ikipe yatsindaga ku rwego rwa buri Karere yahembwaga Frw 50,000, abakinnyi(ku makipe yombi yakinnye) bagahabwa amafunguro n’uburyo bubageza aho bakinira n’aho bataha.
Ku mukino wa nyuma barahatanira Frw 250,000 bihabwa ikipe ya mbere, igahabwa n’igikombe n’ikamba rishimangira ubudashyikirwa bw’abayigize ku rwego rw’igihugu.
Umwana w’umukobwa uri bube umukinnyi mwiza muri bagenzi be bose arahabwa igihembo kihariye kandi azishyurirwe amasomo mu myaka ine iri imbere mu kigo kigisha neza mu biri mu Rwanda bitanga amasomo yo ku rwego rwe.
Nikita Gicanda washinze ikigo gitegura iri rushanwa yabwiye Taarifa Rwanda ati: “Iri rushanwa rishimangira ibyiza byose wabona mu mupira w’amaguru: Ni urugero rw’ibyishimo, ubufatanye mu muryango no guharanira kuba indashyikirwa. Gushora mu bikorwa bizamura abakobwa bituma bazaba ingirikamaro kuri bo ubwabo no ku gihugu muri rusange”.
Irushanwa The Gicanda Invitational ritegurwa na Nikita Gicanda, MXS Creative ni ikigo Cornwine Studios ku bufatanye na Minisiteri ya siporo ndetse na FERWAFA.
Kuri iyi nshuro, iri rushanwa ryatewe inkunga n’ibigo Inyange Industries, Zaria Court, Legacy Clinics, Goodlife Access, Isun, Kawa Coffee, FitnessPoint, Activ8 na Tuza Wellness.
Mu gihe abo bana baza kuba bakina, haraba hari abahanzi baje kubasusurutsa bari mubakunzwe kurusha abandi muri iki gihe barimo Kivumbi King, Deejay Pius, Alyn Sano na Ariel Wayz.
Umukino wa nyuma urabera kuri Kigali Pélé Stadium i Nyamirambo, ukaza gutangira saa saba kugeza saa kumi n’imwe kandi kwinjira ni ubuntu ku bantu bose.
Ikigo Local Champions Africa gitegura iri rushanwa kigizwe n’abagore bagamije kuzamura impano z’abakobwa n’abagore mu gukina umupira w’amaguru, kuzamura ubuhanga bwabo mu buyobozi, uburezi no kumenya kubaho wiyubashye.