Umukuru w’u Rwanda yabwiye abagize Ihuriro ry’Inteko zishinga amategeko bari mu nama ibahurije i Kigali ko burya ubuzima bwa muntu hafi ya bwose bushingiye ku mibereho n’uruhare rw’umugore mu bimubaho.
Ihuriro ry’Abadepite bagize ikitwa Inter Parliamentary Assembly riri mu Rwanda mu nama abarigize baganiriramo uruhare rw’umugore mu kubaka amahoro n’iterambere birambye.
Perezida Kagame ayitangiza, yavuze ko gushyiraho umubare runaka w’abagore mu Nteko zishinga amategeko ari ikintu kiza ariko kidahagije.
Asanga abagore bagomba gukomeza kujya mu zego zitandukanye kandi ntibikorerwe mu Nteko zishinga amategeko gusa ahubwo bikanakorwa no mu zindi nzego.
Ati: “Kuba abagore bagenerwa umubare batagomba kurenza mu Nteko zishinga amategeko ni byiza ariko hari ibindi bakenewe kuko uburinganire ari uburenganzira kuri buri wese kandi aho ariho hose.”
Yabwiye abateraniye muri iriya nama ko Abanyarwandakazi bagize uruhare muri byinshi u Rwanda rugezeho ndetse ngo urwo ruhare rwabaye ndashyikirwa mu kubohora u Rwanda.
Avuga ko uwo muhati wabo ugikomeje n’ubu kubera ko bakigira uruhare no mu kugarura amahoro hirya no hino muri Afurika.
Perezida Kagame avuga ko burya anticyashoboka abagore badahawe umwanya ngo bagire icyo bakora mu iterambere ry’ibihugu byabo.
Kubera ko abitabiriye iyi nama ari Abadepite basanzwe bakora amategeko kandi bakaba basanzwe bakoresha imbuga nkoranyambaga, Kagame yabasabye kureba uko bakaza amategeko ahana akanakumira ababiba ingengabitekerezo y’urwango kuko iyo ikuze iba kirimbuzi.
Mu gihe abakora mu Nteko zishinga amategeko bateranye ngo barebe uruhare rw’umugore mu kubiba no gusigasira amahoro, hari abapolisikazi bari guhugurwa uko bazajya gufasha mu gukumira ko abana bajyanywa mu ntambara.