Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Kagame Avuga Ko Siporo Ifite Akamaro Karenze Kugorora Umubiri
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Avuga Ko Siporo Ifite Akamaro Karenze Kugorora Umubiri

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 May 2022 6:57 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu kiganiro yaraye agejeje ku bayobozi bakuru muri FIFA n’abandi bayoboye cyangwa bagatoza amakipe akomeye barimo na Arsène Wenger, Perezida Kagame yavuze ko siporo ari ahantu heza ho gufasha abantu kugira ubuzima bwiza binyuze mu kugorora imitsi ariko ko ifite n’amahirwe yo gushorwamo imari.

Yabivugiye i Davos mu Busuwisi mu Nama yamuhuje n’abakora cyangwa bakoze mu rwego rwa siporo barimo            Perezida wa FIFA witwa Gianni Infantino, Perezida wa CAF witwa Patrice Motsepe na Arsène Wenger watoje Arsenal mu myaka 20 .

Hari kandi n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar witwa Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani.

Igihugu ayoboye nicyo kiri gutegura ahazabera imikino y’Igikombe cy’Isi  cy’umwaka wa 2022.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Kizaba hagati y’Italiki 21, Ugushyingo kirangire taliki 13, Ukuboza, 2022.

Kizitabirwa n’amakipe 32 abumbiye mu matsinda umunani.

Mu kiganiro Perezida Kagame yahaye bariya bayobozi, hari kandi na  Jillian Anne Ellis uyobora ikipe yitwa  San Diego Wave FC,  Édouard Mendy , uyu akaba yarabaye umunyezamu w’ikipe ya Chelsea n’Ikipe y’igihugu ya Senegal igihe kirekire ndetse na Ronaldo Luís Nazário de Lima uzwi nka “O Fenômeno” ufatwa nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru uri mu bakomeye kurusha abandi babayeho kugeza ubu.

I Davos kandi Perezida Kagame yaraye ahuye n’abandi bayobozi batandukanye barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze ubumwe z’Abarabu witwa Sheikh Shakhboot Bin Nahyan Al Nahyan.

Yahuye kandi n’Umuyobozi w’Ikigo kitwa Illumina  witwa Francis deSouza.

- Advertisement -

Ikigo Illumina ni ikigo gikora uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha mu gusesengura uturemangingo fatizo tw’ibinyabuzima, ibyo bita gene sequencing and genotyping.

Icyiciro cy’iki kigo kiba ahitwa San Diego muri Leta ya California, USA.

Francis Aurelio deSouza ni Umunyamerika ukomoka muri Ethiopia akaba ari n’umwe mu bagize Inama y’ubutegetsi y’ikigo Walt Disney Company.

Ni umuhanga mu ikoranabuhanga wize muri Kaminuza y’Ikorabuhanga iri mu zikomeye ku isi yitwa Massachusetts institute of Technology.

Inama y’i Davos ni inama ikomeye ihuza abantu bakomeye kurusha abandi mu nzego zose ku isi.

Bayita World Economic Forum, ikaba yari imaze imyaka ibiri itaba kubera icyorezo COVID-19.

Yigirwamo uko ibintu bihagaze ku isi mu nzego zitandukanye zirimo ubukungu, ishoramari, Politiki mpuzamahanga n’ibindi.

TAGGED:DavosfeaturedInamaKagameQatarUmupira
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article RDF Ivuga Ko Ingabo Za DRC Zarashe Mu Rwanda
Next Article Murenzi Abdallah Yongeye Kwiyamamariza Kuyobora FERWACY
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?