Mu kiganiro yaraye agejeje ku bayobozi bakuru muri FIFA n’abandi bayoboye cyangwa bagatoza amakipe akomeye barimo na Arsène Wenger, Perezida Kagame yavuze ko siporo ari ahantu heza ho gufasha abantu kugira ubuzima bwiza binyuze mu kugorora imitsi ariko ko ifite n’amahirwe yo gushorwamo imari.
Yabivugiye i Davos mu Busuwisi mu Nama yamuhuje n’abakora cyangwa bakoze mu rwego rwa siporo barimo Perezida wa FIFA witwa Gianni Infantino, Perezida wa CAF witwa Patrice Motsepe na Arsène Wenger watoje Arsenal mu myaka 20 .
Hari kandi n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar witwa Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani.
Igihugu ayoboye nicyo kiri gutegura ahazabera imikino y’Igikombe cy’Isi cy’umwaka wa 2022.
Kizaba hagati y’Italiki 21, Ugushyingo kirangire taliki 13, Ukuboza, 2022.
Kizitabirwa n’amakipe 32 abumbiye mu matsinda umunani.
Mu kiganiro Perezida Kagame yahaye bariya bayobozi, hari kandi na Jillian Anne Ellis uyobora ikipe yitwa San Diego Wave FC, Édouard Mendy , uyu akaba yarabaye umunyezamu w’ikipe ya Chelsea n’Ikipe y’igihugu ya Senegal igihe kirekire ndetse na Ronaldo Luís Nazário de Lima uzwi nka “O Fenômeno” ufatwa nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru uri mu bakomeye kurusha abandi babayeho kugeza ubu.
I Davos kandi Perezida Kagame yaraye ahuye n’abandi bayobozi batandukanye barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze ubumwe z’Abarabu witwa Sheikh Shakhboot Bin Nahyan Al Nahyan.
Yahuye kandi n’Umuyobozi w’Ikigo kitwa Illumina witwa Francis deSouza.
Ikigo Illumina ni ikigo gikora uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha mu gusesengura uturemangingo fatizo tw’ibinyabuzima, ibyo bita gene sequencing and genotyping.
Icyiciro cy’iki kigo kiba ahitwa San Diego muri Leta ya California, USA.
Francis Aurelio deSouza ni Umunyamerika ukomoka muri Ethiopia akaba ari n’umwe mu bagize Inama y’ubutegetsi y’ikigo Walt Disney Company.
Ni umuhanga mu ikoranabuhanga wize muri Kaminuza y’Ikorabuhanga iri mu zikomeye ku isi yitwa Massachusetts institute of Technology.
Inama y’i Davos ni inama ikomeye ihuza abantu bakomeye kurusha abandi mu nzego zose ku isi.
Bayita World Economic Forum, ikaba yari imaze imyaka ibiri itaba kubera icyorezo COVID-19.
Yigirwamo uko ibintu bihagaze ku isi mu nzego zitandukanye zirimo ubukungu, ishoramari, Politiki mpuzamahanga n’ibindi.