Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Kagame Avuga Ko Umunyarwanda Adahezwa Mu Iterambere Rimugenewe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Perezida Kagame Avuga Ko Umunyarwanda Adahezwa Mu Iterambere Rimugenewe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 November 2022 6:26 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu kiganiro yahaye Televiziyo mpuzamahanga y’Abashinwa yitwa CGTN( China Global Television Network), Perezida Kagame yavuze ko mu ntego zose u Rwanda ruharanira kugeraho, rukora k’uburyo Umunyarwanda aba ku isonga.

Yasubizaga ikibazo cy’uburyo u Rwanda rwageze kandi rugiharanira kugera ku ntego z’iterambere  rwihaye mu bihe bitandukanye.

Ibyo byerekezo birimo n’icya 2050 aho Umunyarwanda biteganyijwe ko  azaba yinjiza nibura miliyoni Frw 12 ku mwaka ni ukuvuga $12,000.

Perezida Kagame yabwiye abari bakurikiye iriya televiziyo ko urugendo rwo kugera ku iterambere u Rwanda rwifuza binyuze mu byerekezo bitandukanye  rwiha, rugerwaho binyuze mu gushyira inyungu z’umuturage imbere, agahabwa ibikorwa remezo, akiga, agacungirwa umutekano n’ibindi.

Ibi kandi biri no mu bizatuma icyerekezo 2050 nacyo kigerwaho.

Umukuru w’u Rwanda yagize ati: “Twashyize imbaraga mu iterambere ry’abaturage bacu, twarabigishije n’ubu biracyakorwa kandi hari n’ibindi byo gukorwa.”

Avuga ko u Rwanda  rwashoye imari mu bijyanye n’ubuzima, ibikorwaremezo by’ingenzi, u Rwanda rwashoye  imari mu ikoranabuhanga rurigeza no mu bice bitandukanye byarwo.

Yabwiye CGTN ko Abanyarwanda bazi neza icyo Leta ibagomba n’uruhare rwabo kugira ngo kigerweho.

Kagame yavuze ko ibi ari ibintu u Rwanda rumaranye imyaka 20 ari nabyo byarugejeje ku ntego rwari rwarihaye mu mwaka wa 2020 ubu rukaba rurangamiye icyerekezo cya 2050.

Icyakora avuga ko hari ibitaragezweho 100% ariko ngo kuba byaragezweho hagati ya 80% na 85% ni ibyo kwishimira.

Iyo 20% cyangwa 25% itaragezweho hari amasomo yasigiye Abanyarwanda bagomba gukosora.

Hagati aho Perezida Kagame avuga ko intego nkuru u Rwanda rufite ari ukuba igihugu gifite ubukungu buteye imbere ku rugero ruringaniye (Upper Middle Income Country) bitarenze umwaka wa  2035 no kuba igihugu gifite ubukungu buteye imbere cyane (High Income Country) bitarenze  2050.

Iteganyamigambi rivuga ko mu 2035, umusaruro mbumbe w’imbere mu gihugu ubariwe ku muturage (amafaranga umuturage azaba yinjiza) uzaba urenze $4.036 ni Miliyoni Frw 4 zirengaho amafaranga macye n’aho mu mwaka wa 2050, Umunyarwanda akazaba yinjiza $ 12,476 ni ukuvuga Miliyoni Frw 12.

Kugira ngo ibyo byose bigerweho, Perezida Kagame avuga ko umuturage azabigiramo uruhare kuko n’ibyagezweho kugeza ubu nabyo yabigizemo uruhare mu buryo runaka.

Kagame ati: “Imiyoborere yacu yubakiye ku kumva inshingano zacu, guhangana n’ibibazo bitwugarije ariko mbere ya byose gushyira abaturage ku isonga ya buri kintu cyose dukora.”

Avuga ko abayobozi b’u Rwanda bahora bibaza impinduka zikenewe mu baturage izo ari zo, igikenewe ngo zigerweho, ubushobozi buhari, ubudahari n’icyakorwa ngo buboneke kandi byose ntibisige umuturage inyuma.

Ku ngingo y’uko u Rwanda hari aho rutubahiriza uburenganzira bwa muntu, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwo rukora ibyo rubona ko birukwiriye, mu nyungu zarwo.

Yabaye nk’uvuga ko hari abantu ba ntamunoza.

Yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 hari ibyo  banengaga ariko uyu munsi bakirengagiza impinduka zose zimaze kuba mu myaka 28 ishize zishingiye ku byo u Rwanda rwakoze muri icyo gihe bikagira umusaruro.

Ati…[bakaba] bagitunga urutoki ibyo bashaka, bisobanuye ko nta mpinduka n’imwe babona yabayeho, ibi rero bikwereka ko hari ikibazo kuri abo bahora banenga gusa, intego yabo ni ukugushyira hasi, bakagushyira aho uzahora ubuziraherezo.’’

Indi ngingo yagarutseho ni uburyo Afurika igifatwa nk’igice cy’ibibazo gusa.

Yavuze ko Afurika imaze gutera imbere ndetse ko ikomeje gushyira hamwe.

Kagame yavuze ko isi ishatse yabona Afurika nk’umugabane w’ibisubizo kubera ko muri iki gihe utuwe n’abaturage benshi bashobora kubera isoko ibihugu byinshi.

Ngo  abayituye bajya kungana mu mubare w’abatuye u Bushinwa bityo ko Afurika ikwiye kubyazwa umusaruro.

TAGGED:BushinwafeaturedKagameRwandaUmuturage
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Imbeba Zariye Urumogi Polisi Yari Bushyire Urukiko Mu Rubanza
Next Article DRC: Umuyobozi Wungirije W’Ingabo Muri Butembo Yarurokotse
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?