Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gasabo: Umuhinde Aravugwaho Gukubita Abaturage Akabagira Intere
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Gasabo: Umuhinde Aravugwaho Gukubita Abaturage Akabagira Intere

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 April 2023 1:15 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Kagari ka Kibagabaga mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo hari abasore babiri babwiye itangazamakuru ko bakubiswe n’Umuhinde abagira intere.

Umwe mu bakubiswe afite imyaka 18 undi akagira imyaka 20 y’amavuko. Barasaba inzego z’ubutabera kubarenganura.

Aba bantu babwiye bagenzi bacu ba TV 1  ko bakubiswe ku gicamunsi cyo kuri uyu Gatanu taliki 07, Mata, 2023 umunsi Abanyarwanda batangiriye ho kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 29.

Ngo yarabafashe abinjiza mu nzu  arabakubita biratinda arangije abajugunya hanze y’igipangu.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Umwe muri bo ati “Twagiye kumva twumva avugije induru n’imbwa ze ziramotse. Ntitwabyitaho, twumva aravuze ngo baranyibye mufate abo bana. Badukubise  amashevro (imbaho bakoresha bubaka), imikoba, imigeri…”

Abo baturage babwiye itangazamakuru ko icyo bifuza ari uko barenganurwa, bagahabwa ubutabera kandi bakavuzwa.

Hari umuturage wabibonye wagize ati: “Naje hano mpasanga abagore benshi bari kuvuza induru, bareba mu gipangu cyubakwamo. Nanjye ndahahagarara, ndungurukamo, nsanga abasore babiri bari gukubitwa, bakubitwa amaferabeto, imigeri, tuvuza induru. Umuhinde n’umudamu we bari gukoma amashyi. Bavugaga ko bari baje kubiba.”

Icyakora umwe mu bakora akazi k’ubuzamu ahamya ko bariya bantu bakubiswe ariko ko bari bibye ibikoresho.

Ati: “Bari batwaye ferabeto (fer a beton) na kinubi (inyundo). Ariko na bo bemeraga ko bayitwaye.”

- Advertisement -

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko, Umuhoza Rwabukumba Mado, avuga ko ikibazo hari inzego ziri kugikurikirana.

Ati “Abahungu babiri bakubiswe, bakubitwa na nyiri gipangu, Umuhinde. Ngo ni depo (ububiko) y’ibikoresho. Uwabakubitaga yagaragazaga ko hari amakosa bakoze niba ari ukwiba, ntabwo abisobanura. Barimo barashakisha abo Bahinde, kuko ngo ni nyirubwite ngo yabakubitaga imikandara.”

Bivugwa ko nyuma yo guhohoterwa bahise bajyanwa kwa muganga kugira ngo bavurwe.

Si ubwa mbere Abanyamahanga bavuzweho guhohotera Abanyarwanda.

Icyakora bashyikirijwe ubutabera kandi za Ambasade zabo mu Rwanda zirabyamagana.

TAGGED:AmahangafeaturedGukubitwaInkoniUmuhinde
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ahahoze Komini Ntongwe Hazubakwa Urwibutso Rwa Jenoside Yo Ku Amayaga
Next Article Burundi : Hari Kubakwa Stade Igezweho Ya Basketball
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

RIB Yafunze Abanyamahanga Batatu

Gasabo: Hafashwe Abanigaga Abantu Bakabambura

Uwahoze Muri RDF Akurikiranyweho Ibyaha Byo Mu Mabuye y’Agaciro

UN N’u Rwanda Mu Bufatanye Bufite Agaciro Ka Miliyari $1

Nduhungirehe Mu Nama Ihuza Afurika N’Uburayi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rutsiro:Indwara Ya Muryamo Iri Mu Ngurube Iraterwa N’Iki?

Nyarugenge: Imodoka Ya WASAC Yibwe

Nyagatare: Haravugwa Kotsa Burushete Z’Imbwa 

Hatangajwe Ifoto Yemewe Ya Papa Lewo XIV

BNR Mu Ngamba Zo Kurushaho Guteza Imbere Ikoranabuhanga Mu Kwishyurana

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Hagiye Kongera Kwibukwa Imiryango Y’Abatutsi Yazimye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Kamerthe Ntashira Amakenga Iby’Amasezerano Y’Amahoro Ya DRC N’u Rwanda 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

BAL: Ikipe Ya Libya Yatsinze APR BBC Yari Imaze Igihe Yitwaye Neza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Zahabu Igiye Kuba Indi Mari Ibitswe Muri BNR

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?