Paul Kagame yageze i Abidjan muri Côte d’’Ivoire mu nama yamuhuje na bagenzi be yitwa Africa CEO Forum iyobowe na mugenzi we Alassane Ouattara.
Africa CEO Forum ni inama yitabirwa n’abayobozi bakuru bagera 2,000 barimo abafite ibigo bikomeye by’imari, ibigo bya politiki, abanyamakuru bakomeye n’abandi banyapolitiki barimo n’Abakuru b’ibihugu.
Inama iri kubera Abidjan izamara iminsi ibiri, igahuza abantu 2,000 baturutse mu bihugu 75.
Barimwo abanyamakuru 250, abayobozi muri za Guverinoma bagera ku 350 n’abagore 650.