Muri aya masaha Perezida Paul Kagame ari kwitabira inama iri guhuza Abakuru b’Ibihugu by’Afurika n’abashoramari bayo igamije kwigira hamwe uko urukingo rwa COVID-19 rwakorerwa muri Afurika.
Iyi nama kandi yitabiriwe n’abandi bakuru b’ibihugu barimo uwa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, akaba na Perezida w’Afurika yunze ubumwe, Felix Tshisekedi.
Tshisekedi niwe uyoboye iyi nama izamara iminsi ibiri.
Abandi bazitabiriye iyi nama ni Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa, Macky Sall wa Senegal, Moussa Faki Mahamat uyobora Komisiyo ya Afurika yunze ubumwe n’abandi.
Mu bakora mu nzego zikomeye muri Afurika n’ahandi ku isi bayitabiriye harimo Madamu Ngozi Okonjo Iweala uyobora Umuryango mpuzamahanga w’ubucuruzi, Madamu Winnie Byanyima uyobora Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rirwanye SIDA, Bwana Tedros Adhanom Ghebreyesus uyobora WHO, n’abandi barimo umuherwe Strive Masiyiwa.
Mu minsi mike ishize hari inama yateranye tariki 01, Mata, 2021 yitabirwa na Perezida Paul Kagame ikaba yaravugaga ku ngaruka COVID-19 yagize kuri Afurika n’uburyo bwo guhangana nazo.
Yitabiriwe n’abandi banyacyubahiro barimo na Bwana Tony Blair wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.
Iriya nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.
Yateguwe n’Ikigo kitwa Institute GC kiyoborwa na Blair.