Menu
Indimi
Advert

Icyorezo COVID-19

Perezida Kagame Mu Nama Yo Kwiga Ku Rukingo Rwa COVID-19 Rukozwe N’Afurika

Yanditswe kuwa

Muri aya masaha Perezida Paul Kagame ari kwitabira inama iri guhuza Abakuru b’Ibihugu by’Afurika n’abashoramari bayo igamije kwigira hamwe uko urukingo rwa COVID-19 rwakorerwa muri Afurika.

Iyi nama kandi yitabiriwe n’abandi bakuru b’ibihugu barimo uwa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, akaba na Perezida w’Afurika yunze ubumwe, Felix Tshisekedi.

Tshisekedi niwe uyoboye iyi nama izamara iminsi ibiri.

Abandi bazitabiriye iyi nama ni Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa,  Macky Sall wa Senegal, Moussa Faki Mahamat uyobora Komisiyo ya Afurika yunze ubumwe n’abandi.

Mu bakora mu nzego zikomeye muri Afurika n’ahandi ku isi bayitabiriye  harimo Madamu Ngozi Okonjo Iweala uyobora Umuryango mpuzamahanga w’ubucuruzi, Madamu Winnie Byanyima  uyobora Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rirwanye SIDA, Bwana  Tedros Adhanom Ghebreyesus uyobora WHO, n’abandi barimo umuherwe Strive Masiyiwa.

Mu minsi mike ishize hari inama yateranye  tariki 01, Mata, 2021 yitabirwa na Perezida Paul Kagame ikaba yaravugaga ku ngaruka COVID-19 yagize kuri Afurika n’uburyo bwo guhangana nazo.

Perezida Ramaphosa n’abandi bitabiriye iyi nama

Yitabiriwe n’abandi banyacyubahiro barimo na Bwana Tony Blair wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.

Iriya nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.

 Yateguwe n’Ikigo kitwa Institute GC kiyoborwa na Blair.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement
Advertisement
Advertisement
Advertisement
Advertisement
Advertisement
Advertisement Enter ad code here