Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Kagame Ntashyigikiye Ko Impano Z’Abanyafurika Zigira Ahandi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Perezida Kagame Ntashyigikiye Ko Impano Z’Abanyafurika Zigira Ahandi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 March 2023 7:39 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Perezida Kagame avuga ko Afurika igomba gufasha abanyempano bayo
SHARE

Nyuma yo gushyikirizwa igihembo cy’Indashyikirwa mu bayobozi b’Afurika bateje imbere umupira w’amaguru, Perezida Kagame yakebuye bagenzi be kugira ngo bakore uko bashoboye bateze imbere impano z’abaturage babo.

Avuga ko bidakwiye ko impano z’Abanyafurika bakina umupira w’amaguru zose zikuzwa hagamijwe ko zizajya ku yindi migabane.

Kagame avuga ko Afurika igomba gukora ibishoboka byose impano z’abana bayo zikayigirira akamaro.

Yabwiye abari bamuteze amatwi barimo na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino ati: “ Afurika ifite abanyempano kandi ibyo ntawe ubishidikanyaho. Icyakora abakinnyi bacu bakomeye ntibagomba buri gihe kujya ku yindi migabane kuhazamurira iyo mpano nk’aho muri Afurika ntacyo twabamarira. Ni ngombwa ko dushyiraho uburyo bubateza imbere, bitabaye ngombwa ko bajya imahanga.”

Perezida Kagame yavuze ko umupira w’amaguru wafashije Abanyarwanda mu nzira yo kubana no gutera imbere mu rugendo batangiye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Avuga ko uwo mukino ari wo wa mbere ukunzwe ku isi kandi uhuza benshi, bagasabana.

Yahawe igihembo cyo kuba indashyikirwa mu guteza imbere umupira w’amaguru

Abayobozi bakuru b’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu Rwanda, muri Afurika no ku isi bari i Kigali.

Bahazanywe no kwitabira inteko rusange ya FIFA izabera muri BK  Arena kuri uyu wa Kane taliki 16, Werurwe, 2023.

Izatorerwamo umuyobozi mukuru wayo kandi nta kabuza ni Gianni Infantino kuko ari we watanze ubwiyamamaze wenyine.

Niwe kandi usanzwe uyiyobora.

 

TAGGED:AbanyarwandaArenafeaturedFIFAImikinoKagame
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Hotel Umubano ‘Iri Hafi’ Kuvugururwa Ihabwe Ibyumba 100
Next Article Intare Yitiriwe Bob Marley Yishwe N’Izindi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?