Kuri uyu wa 07 Gashyantare 2021, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiranye ikiganiro n’ikipe y’Igihugu Amavubi yitabiriye CHAN2020. Ni ikiganiro cyabereye mu Karere ka Bugesera aho iyi kipe icumbitse. Ni ikiganiro cyatamukaga kuri Televiziyo y’Igihugu muburyo bwa LIVE.
Perezida Kagame yibukije abakinyiko bagomba kurangwa n’ikinyabupfura nk’abanyamwuga bakirinda kujya mubidafite umumaro. Kimwe mu byo Umukuru w’Igihugu yabwiye abakinyi ni ukutishora mu bikorwa bigayitse by’imico mibi byahoze bikorwa nk’ibigamije intsinzi ariko nyamara ari ukubyibeshyaho kuko bitagira umumaro.
Yatanze urugero nko kuroga no kuraguza.
Umukuru w’igihugu yagize ati, “Ikindi nizera ko cyacitse, cyajyaga cyerekana ko abantu bafite ubujiji bukabije. Kera 50% igice cy’amikoro yagendaga ku mupira cyagendaga mu bintu byo kuraguza, byo kuroga… abantu bakajya mu izamu bagapfunyikamo ibintu”
“Biriya ni ibintu byabasubiza inyuma mukagera ku kuzimira, ntimuzabikore, ntimuzabijyemo. Mujye mukina mwigirire icyizere, mumenye ngo umukinyi yarateguwe, ikipe yarateguwe yajyamo igakina igatsinda cyangwa igatsindwa birasanzwe…”
Minisitiri wa Siporo, Madamu Aurore Mimosa, yabwiye Nyakubahwa Perezida ko umusaruro w’Amavubi yatahanye yawugezeho nyuma y’igihe kitari gito abakinnyi bamaze badakina bitewe n’ibihe Igihugu kirimo byo guhangana na COVID-19 ari ibyo kwishimira no gushimangira.
“Uburyo aba basore bacu bitwaye barangajwe imbere na Head Coach, byagaragaje ko abakinnyi tubafite kandi ko gukina umupira tubishoboye, ariko mu mitegurire n’imicungire hakirimo ibigomba kunozwa no gushyirwa ku murongo kugira ngo batange umusaruro Abanyarwanda bayitezeho.”
Umukuru w’igihugu yasabye Minisiteri ya Siporo ko aho bitagenda neza bamutumira akaza kubafasha kubikemura kuko nta mpamvu yo guta umwanya ku bintu bidafite iterambere ry’Umupira.
Yavuzeko ko yakurikiranye Imikino ya CHAN 2020 by’umwihariko uwo Amavubi yatsinzwe na Guinea ariko avuga ko umusaruro wakabaye kuba utandukanye n’uwabonetse ariko kubw’imyitwarire y’abasifuzi itarabaye myiza yashimiye abanyarwanda uko bitwaye ababwirako bizabafasha kuba bakora cyane ubutaha bakazagera kurundi rwego.
Kapiteni wikipe y’igihugu Jacque Tuyisenge n’umwungiriza we Luck Ndayishimiye Bakame bashimiye umukuru w’igihugu uburyo adahwema kubagaragariza urukundo akunda ikipe y’igihugu ndetse n’uburyo yabateye ingabo mubitugu bamwizezako nubwo batabashije kwesa umuhigo bari bihaye mbere y’uko bajya mumarushanwa ubutaha bazakora cyane bakarenga aho bagarukiye ubu haba muri CHAN ndetse n’andi marushanwa iyikipe izitabira.
Kuruhande rw’Abatoza, Serge Mwambari, yasabye ko habaho gukurikirana abana bakiri bato bakitabwaho kuko bakwitegwaho umusaruro mugihe kiri imbere mugihe kuri ubu haba habayeho ibigo bitoza abana bakiri bato (centre de formation).
https://www.youtube.com/watch?v=tSIvgPdrAF0&feature=emb_title