Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Kagame yabonanye N’Uyobora u Budage
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Perezida Kagame yabonanye N’Uyobora u Budage

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 May 2022 5:10 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame uri mu Busuwisi mu Nama y’Ihuriro ry’ubukungu mpuzamahanga aho amaze iminsi ahura n’abayobozi batandukanye kandi bari mu bakomeye ku isi. Kuri uyu wa Kane taliki 26, Gicurasi, 2022 yahuye na Chancelier w’u Budage witwa  Olaf Scholz.

Uyu mugabo wasimbuye Angela Merkel yaganiriye na Perezida Kagame ku ngingo zitandukanye zirimo no gukorana mu ikorwa ry’inkingo.

Ikigo Pfizer gikorera mu Budage kandi cyiyemeje kuzafasha u Rwanda kubaka uruganda rukora inkingo zirimo iza COVID-19, Malaria n’Igituntu.

Ni uruganda biteganyijwe ko ruzatangira kubakwa mu gihe gito kiri imbere.

Ni uruganda ruzubakwa ku bufatanye n’ikigo BioNTech cyo mu Budage gikora izi nkingo.

Mu Ukwakira, 2021 nibwo  Guverinoma y’u Rwanda n’ikigo BioNTech byasinye amasezerano y’ubufatanye ajyanye no gukorera inkingo zitandukanye muri iki gihugu, hakazaherwa ku za Covid-19, malaria, igituntu n’izindi zizakenerwa.

Ni amasezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel n’Umuyobozi wa BioNTech, Uğur Şahin.

Iki kigo nicyo cyavumbuye urukingo rwa Covid-19 rwa Pfizer /BioNTech, rurimo gukoreshwa cyane hirya no hino ku isi, urugendo rwatwaye amezi Icyenda hakoreshejwe uburyo bwa mRNA.

Şahin yavuze ko nyuma yo kwemeza urukingo rwa malaria, hatangiye ibiganiro by’uburyo rwakorerwa muri Afurika, kugira ngo ruboneke kandi ruhendutse.

Ni inkingo zizakorwa binyuze mu nganda zizubakwa mu Rwanda, Sénégal na Afurika y’Epfo.

TAGGED:BudagefeaturedKagamePfizerRwandaUrukingo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abakiliya Ba CANAL+ Rwanda Bashyizwe Igorora Ku mukino Wa Nyuma Wa Champions League
Next Article Abapolisi B’u Rwanda Bagiye Kujya Muri Uganda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

‘Body Of Peace’ Ya Trump Ni Iki?

Chameleone FM: Radiyo Chameleone Agiye Gutangiza i Bujumbura

40.1% By’Abatuye Kigali Batuye Mu Kajagari- Meya Dusengiyumva

Impyisi: Inyamaswa Y’Ingirakamaro Nubwo Yangwa 

Rulindo:Habonetse Imibiri 173 Y’Abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Impamvu Zitera Polisi Y’u Rwanda Kudatesha Agaciro Abaturage Ishinzwe

Hari Kwigwa Uko Amakipe Yajya Akinira Mu Amahoro Stadium ‘Ku Giciro Kimwe’

Putin Yasabwe Kujya Mu Nama Y’Amahoro Yashyizweho Na Trump

Perezida Trump Arashaka Manda Ya Gatatu Uko Byagenda Kose

FERWAFA Yamaganye Abafana Ba APR FC 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

U Rwanda Rurashyira Imbaraga Mu Bukangurambaga Mu Gutanga Umusoro Wa TVA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

FERWAFA Yiyemeje Gukorana Na Mauritania 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Ububiligi Bwijeje DRC Gukomeza Kuyiba Hafi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu Rwanda

Minisitiri Ingabire Yabwiye Isi Uko u Rwanda Rwimakaje Ikoranabuhanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?