Perezida Kagame Yabwiye Isi Icyakorwa Ngo Ibidukikije Birengerwe

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama yiswe Terra Carta Action Forum yatangijwe n’Umwami w’u Bwongereza Charles III, Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo isi ishobore guhangana n’ibibazo ikirere cyayo gifite ndetse n’urusobe rw’ibinyabuzima muri rusange, bisaba imikoranire itaziguye hagati ya za Leta n’abikorera ku giti cyabo.

Yabwiye abari bamuteze amatwi ko Terra Carta ari icyemezo cyafatiwe mu Nama iherutse kubera mu Rwanda yahuje ibihugu bigize Commonwealth, iyo nama ikaba yitwa CHOGM.

Perezida Kagame yavuze ko muri iriya nama abayitabiriye basanze kugira ngo isi ishobore kubona ibyatuma idakomeza kwangirika bisaba ubufatanye hagati ya za Leta n’abikorera, byose bigakorwa hagamijwe ko ubu bufatanye buramba.

- Advertisement -

Muri ubu bufatanye kandi Perezida Kagame avuga ko ari n’aho abahanga babonera uburyo bwo guteza imbere ubushakashatsi bugamije kubonera ibisubizo ibibazo bitera cyangwa bituruka k’ukwangirika kw’ibidukikije.

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko kuba abahnaga n’abashoramari batandukanye bahura bakaganira uko ibitera ihungabana ry’ibidukikije ari ibyo gushimwa kandi ko yizeye ko ibyemeranywa muri iyi nama ya Terra Carta Action Forum bitazaba amasigarakicaro, ahubwo ko bizashyirwa mu bikorwa mu nyungu z’abatuye isi muri rusange.

Umwami Charles III niwe watangije Terra Carta mu mwaka wa 2021
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version