Perezida w’u Rwanda akaba yari ayoboye Ishami ry’Afurika yunze ubumwe rishinzwe iterambera, AUDA-NEPAD, yaraye acyebuye ibihugu bikigenda biguru ntege mu gutanga umusanzu wo gushyira mu bikorwa imishinga igenewe NEPAD.
Hari mu ijambo yagejeje ku bayobozi bagize uyu muryango bitabiriye inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, akaba ari naryo yatangarijemo ko arangije manda ye yo kuyobora NEPAD.
Yashimye abafatanyije nawe mu bikorwa byo guteza imbere imishinga ifitiye akamaro Afurika.
Umwaka ushize (2022) Isi yakomeje guhura n’ibibazo bikomeye byayidindije mu iterambere.
Mu nama y’ibihugu bikize ku isi bigize ikitwa G20, Perezida Kagame yabwiye isi imigambi Afurika ifite ngo yikure muri ibyo bibazo.
Avuga ko yabwiye abayobora biriya bihugu bikize, ko umwenda Afurika ‘ibifitiye’ ukomeje kuyibera umutwaro udindiza iterambere ryayo.
Ku rundi ruhande, Kagame yavuze ko hari uburyo buboneye Afurika ishobora gukoresha, ibifashijwemo n’abayifasha mu iterambere ryayo, ikivana muri ako kangaratete.
Bumwe muri bwo, ni ikigega giherutse gutangizwa n’Ikigega mpuzamahanga cy’imari, IMF, cyo gufasha ibihugu by’Afurika kwishyura iriya myenda.
Ni ikigega kiswe Resilience and Sustainability Trust.
Hari n’indi gahunda yiswe Debt Service Suspension Initiative, byombi bikaba ari uburyo bwo gufasha Afurika kwishyura imyenda ifitiye andi mahanga ariko ibihugu biwishyuye ntibisigare amara masa!
Yabwiye bagenzi be ko ubwo yari mu nama ya G20 yabwiye abamwumvaga ko ibibazo isi irimo muri iki gihe byatumye Afurika izahara.
Byazamuye igiciro cy’ibiribwa ku isoko mpuzamahanga ndetse n’igiciro cy’ifumbire ikenewe n’abahinzi borozi ngo bazamure umusaruro nacyo kiratumbagira.
Umuti Perezida Kagame atanga kuri iki kibazo, ni uko ibihugu by’Afurika byagombye guteganya ingengo y’imari ifite ijanisha runaka izabifasha guhangana n’iryo zamuka ndetse igakoreshwa mu mishinga ya AUDA-NEPAD kandi mu buryo burambye.
Yanenze ariko ko ingengo y’imari yo gushyira iyo mishinga mu bikorwa isigaye yaragabanutse kubera ko ibihugu bitakiyitanga bwibwirije nk’uko byabyiyemeje.
Ati: “ Ibi bigomba guhinduka n’aho ubundi byaba bisa n’ukuvuga ko ibihugu bitifuza gukorana n’imishinga ya AUDA-NEPAD…”
Iri jambo rye, Perezida Kagame yarirangije ashimira abo bakoranye mu gihe yari amaze ayobora AUDA-NEPAD ndetse n’abafatanyabikorwa ba Afurika muri rusange.
Ku byerekeye umwenda Afurika ifitiye ibihugu bikize, abahanga bo mu kigo kitwa Chatham House gikorera i London mu Bwongereza bavuga ko igihugu cya mbere Afurika ifitiye umwanda uremereye ari u Bushinwa.
12% by’umwenda wose Afurika ifitiye amahanga, ni uwo ifitiye u Bushinwa.
Zambia niyo ifite munini igakurikirwa na Ghana.
Imibare ivuga ko Afurika ifitiye amahanga umwenda ungana na Miliyari $700.