Itangazo ryaturutse muri Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda rivuga ko kuri uyu wa Kabiri taliki 15, Gashyantare, 2023 hari abasirikare bari hagati ya 12na 14( bagize icyo bita section) binjiye ku butaka bw’u Rwanda, bararaswa basubira yo.
Binjiye ku butaka bugabanya u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo, bita No Man’s Land.
Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda ivuga ko nyuma yo kuraswa bagasubirayo, u Rwanda rwabinyesheje ingabo zo mu Karere zigize icyitwa Joint Verification Mechanism kugira zize zigenzure ibyabaye.
U Rwanda kandi rurasaba ko DRC yabazwa iby’ubwo bushotoranyi.
CROSS-BORDER SHOOTING VIOLATION BY DRC TROOPS https://t.co/Rp34Hiym5i pic.twitter.com/eJGJ6MuIQG
— Rwanda Defence Force (@RwandaMoD) February 15, 2023