Umwongereza Kabuhariwe Mu Mukino W’Amagare Froome Yageze i Kigali

Yitwa Christopher Froome . Uyu mugabo yageze mu Rwanda mu gihe habura igihe gito ngo yitabire irushanwa mpuzamahanga ryo gutwara amagare ryitwa Tour du Rwanda rizatangira kuri iki Cyumweru taliki 19, Gicurasi, 2023.

Froome asanzwe akinira Israel Premier Tech yo muri Israel.

Christopher Clive Froome  ni Umwongereza ukomoka muri Kenya.

Yavutse mu mwaka wa 1985.

- Advertisement -

Yatwaye ibihembo byinshi birimo n’ibikombe birindwi bitwa Grand Tours, ni ukuvuga ibikombe bine bya Tour de France (mu mwaka wa 2013, 2015, 2016 na  2017), igikombe cya  Giro d’Italia (2018) n’ibikombe bibiri bya Vuelta a Españae (2011na 2012) ndetse n’ikindi nk’iki yatwaye mu myaka itanu yakurikiyeho ni ukuvuga mu mwaka wa 2017.

Mu bindi bigwi byinshi afite harimo ko yigeze no gutwara imidali myinshi ya bronze harimo n’uwo yatwaye mu irishanwa ry’isi mu mwaka wa 2017.

Tour du Rwanda y’umwaka wa 2023 ifite umwihariko w’uko hari undi muhanda wongerewemo abakinnyi bazasiganwamo.

Uwo ni umuhanda wa Kigali Gisagara.

Perezida wa FERWACY Bwana Abdallah Murenzi aherutse kubwira Taarifa ko bashyizeho uriya muhanda mu rwego rwo kwegereza abatuye i Gisagara Tour du Rwanda kuko mbere nta kaburimbo bagiraga.

Ati: “Kuri iyi nshuro, Tour du Rwanda izahaca kuko ubu bafite kaburimbo. Nibwo bwa mbere abaturage ba Gisagara bazaba babonye Tour du Rwanda kuko mbere nta muhanda wa kaburimbo bari bafite.”

Undi mwihariko nk’uko duherutse kubitangaza ni uko abakinnyi n’abandi bazaryitabira bazajya barara mu Ntara.

Murenzi avuga ko iki ari kimwe mu  byemejwe ariko ku byerekeye umubare w’amakipe azitabira iri rushanwa, ngo aracyaganirwaho na za Federasiyo zayo.

Mbere y’uko COVID-19 igera mu Rwanda mu mwaka wa 2020, abakinnyi n’abateguye Tour du Rwanda barararaga mu Ntara ariko aho igereye mu Rwanda batangira kujya barara muri Kigali.

Bagenzi be baje bamuherekeje
Ni abo mu kipe yo muri Israel
Ni itsinda rigari rije gushyigikira Christopher Clive Froome
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version