Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Kagame Yafunguye Umushinga Uzatanga Inzu 2400 Zo Guturamo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Perezida Kagame Yafunguye Umushinga Uzatanga Inzu 2400 Zo Guturamo

Last updated: 13 February 2022 8:13 am
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye itangizwa ku mugaragaro ry’umushinga wo kubaka amacumbi ahendutse kandi atangiza ibidukikije wiswe ‘Bwiza Riverside Homes’, witezweho gutanga inzu 2400 zo guturamo mu Mujyi wa Kigali.

Ni umushinga urimo kubakwa i Karama mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda n’umushoramari, ADHI Corporate Group. Amasezerano yo gutangira uyu mushinga yasinywe mu Ugushyingo 2020.

Ni umushinga wa miliyari 100 Frw witezweho gutanga inzu 1680 ziciriritse n’izindi 720 zihariye.

Perezida Kagame yashimye ubufatanye bwatumye uyu mushinga utangira gushyirwa mu bikorwa, hakerekanwa igishoboka mu rwego igihugu cyakomeje kwifuza guteramo intambwe mu gihe kirekire.

Yavuze ko ubwo yahuraga n’umuyobozi wa ADHI, Soleman Idd, mu myaka mike ishize, yamubwiye byinshi ku ikoranabuhanga rye mu bwubatsi n’uburyo ryafasha mu kubona inzu zo guturamo zihendutse, by’umwihariko ku mubare munini w’abazikeneye ariko badafite amikoro ahagije.

Icyo gihe ngo Soleman yamubwiye ko avuga ibintu byinshi, ariko amusubiza ko ntacyo bitwaye iyo ibyo byinshi bifite icyo bivuze.

Yakomeje ati “Kuba naramuteze amatwi icyo gihe, icyo nagombaga gukora kwari ukumwizera, nkavuga nti ibyo yavuze bifite ishingiro, ariko iteka akamaro k’umurimo ukabonera mu musaruro uvuyemo. Naravugaga nti dukeneye kureba ibyo urimo kuvuga, ni uko yatangije ubu buryo ngo atwereke ibishoboka.”

“Kuva mu kuvuga cyane, mu kwizera Soleman, ndatekereza ko twageze aho tubona ibintu dushobora gushingiraho tuvuga ngo birashoboka ko ikibazo tumaranye igihe gishobora kubonerwa umuti. Ibi kandi ni intangiriro hari byinshi bikeneye gukorwa.”

Perezida Kagame yavuze ko hazabaho amahugurwa y’abanyarwanda muri iri koranabuhanga mu bwubatsi, gushaka ibikoresho nkenerwa kandi bikaboneka mu gihugu ndetse bigakorwa mu buryo burambye.

Yavuze ko Guverinoma yiteguye gukomeza gufatanya n’iki kigo kugira ngo haboneke inzu nyinshi zihendutse zo guturamo, zigenewe abaturage bazikeneye ku bwinshi.

Yakomeje ati “Uyu munsi tubonye ibishoboka, tugiye kubikomeza kandi ndasaba buri wese muri Guverinoma ngo akore icyo akwiye kuba akora kugira ngo tubashe gutera intambwe ishoboka.”

Yavuze ko uyu mushinga ugomba kugera ku ntego, kandi ari cyo buri wese akwiye guharanira.

Umuyobozi wa ADHI, Soleman Idd, yavuze ko hakenewe inzu nyinshi zo guturwamo by’umwihariko muri Afurika, iki kigo kikaba cyarashatse gutanga umusanzu mu gukemura icyo kibazo mu Rwanda.

Ni igikorwa ngo kizakorwa binyuze mu kubaka inzu zihendutse kandi zitangiza ibidukikije, zikanubakwa neza habungwabungwa ubutaka kandi hifashishijwe ibikoresho bigezweho.

Ni igikorwa ngo kigomba kugirwamo uruhare n’abubatsi bo mu gihugu, kandi bagakoresha ibikoresho biboneka mu Rwanda.

Muri uyu mushinga biteganywa ko uyu mwaka wa 2022 uzarangira hamaze kubakwa inzu 245. Kugeza ubu hamaze kuzura inzu zirindwi z’icyitegererezo, ari nazo zatashywe mu gufugura uyu mushinga.

Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa mu byiciro bitanu, ku buryo wose uzarangira hamaze kubakwa inzu 2,270 zo mu cyiciro cy’inzu zihendutse.

Nibura izi nzu zifite agaciro kari hagati ya miliyoni 16 Frw na miliyoni 35 Frw.

Inzu ziri mu byiciro bitatu: bibiri bigizwe n’inzu zizubakwa ari ebyiri mu kibanza kimwe, imwe ifite ibyumba bibiri byo kuraramo n’indi ifite ibyumba bitatu, mu gihe icyiciro cya gatatu kigizwe n’inzu imwe iri yonyine, ifite ibyumba bitatu.

Biteganywa ko bitarenze umwaka wa 2026 uyu mushoramari azaba amaze kwagura umushinga ukagera ku nzu zisaga 8,000, naho mu 2033 akazaba amaze kubaka inzu 40,000. Nibura 70 ku ijana zizaba ari inzu zihendutse.

Muri uyu mushinga bizaba byoroshye gukorana n’amabanki, ku buryo umuntu uhembwa hagati ya 200,000 Frw na miliyoni 1.2 Frw azabasha gutungamo inzu ye.

Banki izaba ishobora gutanga inguzanyo umukiliya azishyura ku nyungu itarenga 11%, ishobora kwishyurwa kugeza mu myaka 20.

Guverinoma y’u Rwanda ifite intego y’uko buri mwaka hajya haboneka inzu 150,000 zo guturamo, kugira ngo hazaboneke inzu miliyoni 5.5 zizaba zikenewe mu mwaka wa 2050. Ni inzu kandi zigomba kuba zijyanye n’amikoro aciriritse y’abaturage.

Perezida Kagame na madamu bagera i Karama, ahubatswe uyu mushinga
Izi nzu zubatswe mu buryo burengera ibidukikije

 

TAGGED:ADHI Corporate GroupfeaturedPaul Kagame
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Leta y’u Rwanda Yongeye Kuburana Na Rujugiro
Next Article Hatangajwe Umunsi Intambara Y’u Burusiya Na Ukraine ‘Izatangirira’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuki Hari Imyanzuro u Rwanda Rwemera K’Uburenganzira Bwa Muntu Ntishyirwe Mu Bikorwa Yose

Ese Intambara Ya Amerika N’Uburayi Irashoboka

Hatangijwe Ubufatanye Mu Kuzamura Ubwinshi N’Ubwiza Bw’Imbuto 

Abatanga Ubutabera Bajye Basura Amahanga Barebe Uko Bigenda-Sosiyete Sivile

Uko RDF Yakiriwe Muri Jamaica

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Irani: Imyigaragambyo Ikomeje Kuzengereza Leta

Nyamasheke: Yakubise Gitifu Amuziza Kumwimisha Inkunga Y’Ibiribwa

Ese Robo Zitwara Imodoka Mu Buryo Butekanye Kurusha Abantu?

Niki Cyateye Igiciro Cy’Ikawa Y’u Rwanda Kuzamuka?

U Rwanda Rusanga Imvugo Za Ndayishimiye Zibangamira Umubano Warwo N’Uburundi

You Might Also Like

Mu Rwanda

U Rwanda Rwishimira Intambwe Yatewe Mu Kurwanya Igwingira Mu Bana Bato

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Minisitiri W’Intebe Yakiriye Uyobora Ikigo Mpuzamahanga Cy’Abagiraneza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Tchad: Hadutse Intambara

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Rwanda: 80.7% By’Abana Bari Munsi Y’Imyaka Itandatu Bahabwa Serivise Mu Irerero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?