Perezida Kagame Yagarutse Ku Kamaro K’Ikinyarwanda Mu Miyoborere

Perezida Paul Kagame yanenze abayobozi bitwara nk’aba stars bakagoreka Ikinyarwanda kugira ngo bagere ku cyo bashaka. Yatsindagirije ko Ikinyarwanda ari ururimi abayobozi bagomba kumenya kandi bakarukoresha.

Yashimye abo mu nzego z’ibanze cyane cyane ab’utugari ko bo bazi Ikinyarwanda ariko asaba abayobozi bo mu nzego zisumbuye ho kumenya ururimi rw’igihugu cyabo.

Ibi abigarutseho ku nshuro ya kabiri kubera ko no mu Nama y’igihugu y’Umushyikirano yasabye umunyamakuru Cleophas Barore kuzigisha abayobozi Ikinyarwanda.

Barore yamusubije ko hari bamwe muri [bo] bitwaza ko kuvuga indimi z’amahanga bishingiye ku mateka.

- Advertisement -

Kagame yavuze ko iby’amateka byumvikana ariko bitagombye guherana umuntu.

Ati: ” Amateka se bizakomeza gutyo kugeza ryari?”

Yanenze n’abandi bazi Ikinyarwanda bakivuga nabi mu buryo butarimo ikibonezamvuga nyarwanda.

Yabahaye urugero rw’uko batavuga ‘amaka’ ahubwo bavuga ‘inka’, avuga ko bavuga ‘ubukwe’ batavuga ‘amakwe’.

Perezida Kagame avuga ko batavuga ngo ‘ntago’ ahubwo bavuga ‘ntabwo.’

Ikindi kandi ngo Abanyarwanda bagomba kumenya igisobanuro nyacyo n’itandukaniro hagati y’inshinga ‘gusoza’ n’inshinga ‘kurangiza’.

Muri rusange Perezida Kagame yavuze ko kumenya Ikinyarwanda ari inshingano za buri Munyarwanda kandi ko kukimenya biri mu nyungu zabo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version