Hari Minisiteri Ba Minisitiri Batavugana- Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko kudakorana hagati y’abayobozi bigira ingaruka ku mikorere ya Guverinoma no mu gushyira mu bikorwa politiki zemeranyijweho. Ni  ikibazo gikomeye k’uburyo hari Minisiteri imwe bizwi ko Umunyamabanga uhoraho n’Umunyamabanga wa Leta batavugana kandi bombi bagomba gukorana.

Yirinze kuvuga iyo Minisiteri ariko avuga ko iyi mikoranire idindiza iterambere ry’abaturage kandi  ngo ni ikibazo kiba no mu zindi nzego, kugeza no ku nzego z’ibanze.

Perezida Kagame yavuze ibi ubwo yakiraga ba gitifu b’utugari barenga 2000 bari bamaze iminsi batorezwa i Nkumba mu Karere ka Burera.

Uretse abo yikomye batumvikana kandi basangiye inshingano, Perezida Kagame yabajije abayobozi impamvu bagira uburangare butuma hari ubwo abantu babitakarizamo ubuzima.

- Advertisement -

Yaboneyeho kubaza Minisitiri w’ibikorwaremezo iby’inzu ziherutse kugwa kandi nta gihe kinini cyari gishize.

Dr. Erenst Nsabimana yabwiye Perezida Kagame ko uriya muntu yari yarabwiwe ko yubakishije ibikoresho bidakomeye ariko aza guhabwa uruhushya rwo gutura muri iyo nzu.

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko bitangaje ukuntu ibintu bimara igihe kinini bimeze gutyo ariko abantu ntibagire icyo babikoraho kugeza ubwo bigwa bikaba byahitana n’abantu.

Umugabo wubatse uwo Mudugudu ngo yitwaga Sibomana bahimba Dubai.

Mbere y’uko agera kuri iyi ngingo, Perezida Kagame yabanje kubaza abayobozi niba mu by’ukuri bumva inshingano zabo.

Ati: “ Aho niho umuntu ahera, yamara kumva neza inshingano ze hanyuma umuntu akibaza uko azuzuza.”

Kagame yababwiye ko n’ubwo buri wese afite inshingano ariko byungura igihugu iyo bose bakoreye bamwe.

Avuga ko iyo buri wese abaye nyamwigendaho, igihugu kibihomberamo.

Yababajije uko bumva bameze muri bo iyo bazi ko hari abana bataye ishuri, ababaza niba kugwiza umubare w’inzererezi biri mu mihigo yabo.

Perezida Kagame yabajije abayobozi bose harimo n’abo ku rwego rwa  Minisiteri niba bajya babona ko  abana bo tugari twabo barwaye bwaki.

Perezida Kagame yabibukije ko imikoranire ari yo mwiza kugira ngo icyo kibazo gishize.

Ku kibazo abayobozi bari bamugejejeho cy’uko hakenewe abayobozi benshi kandi bagahembwa amafaranga menshi kugira ngo imirimo ikorwe neza, Perezida Kagame avuga ko ibyo ubwabyo ntacyo bitwaye ahubwo ko ikibazo ari uko nta musaruro bitanga.

Ati: “ Ku by’uko musaba ko umubare w’abakora ku kagari wiyongera nibyo ariko bigomba kujyana n’umusaruro uva muri abo bantu.”

Yababujije ibyabadutsemo bita ‘gutekinika.’

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version