Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Kagame Yagaye Umudepite W’Umunyarwanda Utwara Imodoka Yasinze
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Perezida Kagame Yagaye Umudepite W’Umunyarwanda Utwara Imodoka Yasinze

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 November 2022 2:05 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Muri byinshi bikubiye mu ijambo Perezida Paul Kagame yaraye agejeje  ku banyamuryango  ba Unity Club Intwararumuri bari bitabiriye Ihuriro rya 15 ry’uyu muryango, yagaye cyane Umudepite w’Umunyarwanda Polisi iherutse gufata atwaye imodoka mu ijoro kandi yasinze.

Kagame yaboneyeho no gucyebura Polisi y’u Rwanda yamuretse ntimukurikirane kubera ko ngo afite ubudahangarwa ahabwa n’akazi akora.

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko kuri uyu wa Gatanu Taliki 11, Ugushyingo, 2022 yasomye raporo za Polisi( nk’uko abikora buri gihe) asangamo iby’uwo Mudepite.

Avuga ko yahamagaye Umukuru wa Polisi y’u Rwanda amubaza icyatumye badafata uwo Mudepite ngo akurikiranwe kubera ko ibyo yakoze bitemewe n’amategeko kandi bishobora gushyira mu kaga ubuzima bw’Abanyarwanda, Umukuru wa Polisi ngo amusubiza ko Abadepite bagira ubudahangarwa.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Perezida Kagame yavuze ko iby’ubudahangarwa bya Depite bitabonerwa ibisobanuro aramutse agize abo ahitana kubera isindwe.

Umukuru w’u Rwanda ajya kuvuga kuri iyo ngingo, hari indi yari arimo atangaho umurongo y’uko abashinzwe kureba niba amategeko ashyirwa mu bikorwa bagombye kujya bakurikirana abantu baha abana inzoga.

Yavuze ko gushyiraho amategeko gusa ukibwira ko abantu bazibwiriza kuyakurikiza, ari ukwibeshya kuko ‘ntacyo uzavanamo.’

Yagize ati: “ […] nsoma reports za Polisi zose za hano mu Mujyi n’ahandi…Hari report naraye nsomye ariko abapolisi nabo nari mbamereye nabi. Bakoze report y’umuntu bafashe, ni member wa Parliament yacu , basanga yanyoye, bapimye igipimo cyari kigiye guturika kubera alcohol yanyoye. Hanyuma baza no gusanga muri records zabo bamufashe nk’inshuro eshanu, iyo ikaba iya gatandatu.”

Muri iyo raporo, ngo handitsemo ko baretse uwo Mudepite aragenda kubera ko ubusanzwe abagize Inteko ishinga amategeko bagira ubudahangarwa.

- Advertisement -

Perezida Kagame amaze kumva ko barekuye uwo muntu yahamagaye umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda amubwira ko bidakwiye ko umuntu asinda ndetse inshuro nyinshi hanyuma abashinzwe umutekano bakamureka agakomeza gukora atyo hashingiwe ku ngingo y’uko afite ‘immunity.’

Ngo iyo immunity ntabyo yaba urwitwazo kuzageza n’ubwo azagonga umuntu akamwica.

Perezida Kagame yabajije Minisitiri w’uburabera Dr. Emmanuel Ugirashebuja wari witabiriye Ihuriro rya Unity Club,  icyo ubwo budahangarwa buvuze n’aho buva ndetse n’aho bugarukira.

Minisitiri Ugirashebuja yunze mu rya Perezida Kagame avuga ko ikibanza gukorwa ari ugukuraho icyashyira ubuzima bw’abantu mu kaga, ukabwira mu kinyabupfura uwo muntu utwaye akava mu modoka kugira ngo ataza guteza ibibazo birimo no kwica abantu.

Dr. Ugirashebuja avuga ko kubera ko ibyo bintu biba byarabaye kenshi haba hari uburyo bwo kumuvanaho ubudahangarwa, bigakorwa n’Inteko ishinga amategeko.

Iyi myitwarire idahwitse ku Mudepite ivuzwe mu gihe nta gihe kinini gishize hari raporo ya Transparency International Rwanda yasohotse ivuga ko hari abantu bayibwiye ko no Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda habamo ruswa y’igitsina.

Muri iyo Raporo handitsemo ko mu nzego zakorewemo ubushakashatsi mu rwego rwo kureba uko ruswa y’igitsina n’ihohoterwa rigishingiyeho ihagaze, mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda basanze iri ku kigero cya 13.30%.

Umukozi ushinzwe ubushakashatsi muri Transparency International-Rwanda witwa Albert Rwego Kavatiri niwe wavuze ibikubiye muri iyo raporo ya paji 35 Taarifa ifitiye kopi.

TI-Rwanda yavuze ko mu Nteko havugwamo ruswa y’igitsina

N’ubwo uyu mubare bigaragagara ko ari muto ugereranyije no mu zindi nzego ziza mu myanya icyenda ibanza, uko bimeze kose ‘si ikintu cyo kwishimira’ kuko kigaragara mu Rwego rushinzwe gushyiraho amategeko agenga Abanyarwanda kandi rukorwamo n’abantu bitoreye.

Abakoze buriya bushakashatsi babukoreye mu nzego zose z’abakora mu Nteko ishinga amategeko, ni ukuvuga guhera ku bashinzwe isuku y’Ingoro Y’Inteko ishinga amategeko kugeza ku bakozi bo ku rwego rwo hejuru muri uru rwego ruri mu zikomeye u Rwanda rwubakiyeho.

Iyi mibare kuba ivugwa mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda kandi isanzwe izwiho kugira umubare munini w’abagore nabyo bifite uburemere bwihariye.

Abagore barenga 60% by’abagize Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite.

TAGGED:featuredImpanukaIntekoKagamePolisiUmudepiteUnity
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ingabo Za Kenya Zageze i Goma
Next Article Nyuma Y’Ibiganiro Na Kagame, João Lourenço Yaganiriye Na Tshisekedi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?