Dukurikire kuri

Ububanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Yageze Muri Angola Mu Nama Iri Bumuhuze Na Tshisekedi

Published

on

Umukuru w’u Rwanda yageze i Luanda muri Angola mu nama iri bumuhuze na mugenzi we wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo Felix Tshisekedi. Ni inama igamije ubuhuza buri bukorwe na Perezida wa Angola João Lourenço.

Bari buganire uko ibibazo biri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo byashakirwa umuti urambye.

Ubuyobozi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo bumaze iminsi bushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 mu ntambara urwana n’ingabo za kiriya gihugu.

U Rwanda rwo ruvuga ko ibibazo bya Repubulika ya Demukarasi ya Congo ari yo bireba, ko itagombye kugira undi ibyegekaho kuko abo barwanyi ba M 23 ari abaturage ba DRC.

Iyi ni ingingo Perezida Kagame yagarutseho mu kiganiro aherutse guha  RBA.

Hagati aho, hari itsinda ry’abasirikare byemejwe ko rizoherezwa muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo kuhagarura amahoro ariko ngo iryo tsinda nta basirikare b’u Rwanda bazaba baririmo.

Ibyo ariko ngo nta kibazo u Rwanda rubifiteho kuko n’ubundi ngo byarusaba ikiguzi cyo kwita kuri izo ngabo.

Kagame avuga ko ntacyo byaba bitwaye u Rwanda igihe cyose byaba bisubiza ibibazo bimaze igihe muri kiriya gihugu kandi bigatuma nta sasu rizongera kuva muri kiriya gihugu rikagwa mu Rwanda.

Ati: “ Nta kintu byaba bitwaye u Rwanda igihe cyose ibibazo bacyemuka kandi ntibidusabe ikiguzi kuko nta n’amikoro ahambaye dufite.”

Ni umutwe w’ingabo bise ‘East African Force’ ukazakora hashingiwe ku masezerano agena ibikorwa bigamije umutekano muri aka Karere, bikubiye mucyo bita EAC Protocol on Peace and Security nabyo bigenwa n’ingingo ya 124  n’ingingo ya 125 mu Masezerano ashyiraho Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba.

Icyakora hari icyo Perezida Kagame yaraye avuze ko kigomba kwitonderwa.

Perezida Kagame yatanze gasopo y’uko uriya mutwe w’ingabo uzajya muri DRC nudacyemura ibibazo by’umutekano bigira n’ingaruka ku Rwanda, ibizakurikiraho bizaba ari ikibazo gikomeye.

Advertisement
Advertisement