Perezida Kagame Yagiranye Ibiganiro Na Emmanuel Macron

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, nyuma y‘inama yahuje abakuru b’ibihugu batandukanye baganira ku gutera inkunga leta ya Sudan.

Iyi nama kuri Sudan yabereye i Paris kuri uyu wa Mbere, igamije kureba uko icyo gihugu cyafashwa mu guhangana n’amadeni y’umurengera gifite, kikabasha kuzahura ubukungu muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19.

Izindi nzego zayitabiriye zirimo Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF, Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB)) na Banki y’Isi, bose barebera hamwe uburyo bafasha Sudan guhangana n’ideni ifite rigera kuri miliyari $50.

Minisitiri w’Imari w’u Bufaransa, Bruno Le Maire, yabwiye abanyamakuru ko icyo gihugu cyemeye kuguriza Sudan miliyari $1.5, kugira ngo kibashe kwishyura imyenda y’ibirarane gifitiye IMF.

- Advertisement -

AfDB yo iteganya kuvugurura inguzanyo ya miliyoni $430 Sudan ifite, ndetse ikaba yakongeraho n’indi.

Ibi byose birimo gukorwa hagamijwe gushyigikira guverinoma nshya iyoboye Sudan, yasimbuye iya Omar al-Bachir uheruka guhirikwa.

Sudan iyoboye n’inama ya gisirikare ikuriwe na Abdel Fattah Al-Burhan na Minisitiri w’Intebe Abdallah Hamdok.

Kagame yahuye na Macron

Iruhande rw’inama kuri Sudan, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Kagame yanagiranye ibiganiro na Macron, nubwo ingingo zaganiriweho zitatangajwe.

U Rwanda ruri mu rugendo rwo kubyutsa umubano n’u Bufaransa, wangirjwe n’ingaruka z’uruhare u Bufaransa bwakomeje gushinjwa ko bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bitandukanye n’abayobozi babanje, Perezida Macron yagaragaje ko imitegekere ye itanga icyizere ku mubano w’ibihugu byombi, urebye ku byemezo yagiye afata.

Harimo isubukurwa ry’ibikorwa byinshi by’u Bufaransa mu Rwanda birimo ikigega Agence Française de Développement, AFD, n’ikigo ndangamuco cy’Abafaransa.

Birimo kandi ishyirwaho rya Komisiyo ikuriwe na Prof Vincent Duclert, yakoze icukumbura ku nyandiko u Bufaransa bubitse hagamijwe gushyira ahabona ibyo icyo gihugu cyari kizi ku mugambi wa Jenoside, n’uburyo cyitwaye hagati y’imyaka ya 1990-1994.

Iyo raporo yagaragaje ko hari amakuru u Bufaransa bwari bufite ku itegurwa ry’umugambi wa Jenoside, nyamara bukomeza gushyigikira leta yawuteguraga. No mu gihe cyo kuvanaho iriya leta, u Bufaransa bwafashije abayigize guhungira muri Congo kandi bajyana intwaro.

Iyo raporo yaje gushimangirwa n’indi yakozwe ku busabe bw’u Rwanda.

Aba baperezida bombi bahuye mu gihe Ubushinjacyaha mu Bufaransa buheruka gusaba ihagarikwa ry’iperereza ku ruhare rw’abasirikare babwo mu bwicanyi bwabereye mu Bisesero, bashinjwa ko batereranye ibihumbi by’Abatutsi.

Amakuru avuga ko Perezida Kagame azava mu Bufaransa agiranye ibiganiro n’abasirikare b’Abafaransa bagiriye ubutumwa mu Rwanda hagati ya 1990-1994.

Nubwo ataremezwa n’inzego bireba, ayo makuru akomeje no kugaragaza ko mbere y’uko uku kwezi kurangira, Perezida Macron ashobora kuzasura u Rwanda.

Perezida Kagame yitabiriye inama yaganiraga kuri Sudan
Perezida Kagame aramukanya na Emmanuel Macron
Ibi biganiro byabereye i Paris
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version