Perezida Kagame Yahagaritse Dr Nsanzimana Wayoboraga RBC

Perezida Paul Kagame yahagaritse Dr Nsanzimana Sabin wari umaze imyaka isaga ibiri ayobora Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho.

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente rivuga ko icyo cyemezo cyashingiwe ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo ya 112, iha ububasha Perezida wa Repubulika bwo gushyiraho no kuvanaho abayobozi b’ibigo bya Leta ndetse n’ibishamikiye kuri Leta bifite ubuzima gatozi.

Rikomeza riti “None ku wa 07 Ukuboza 2021, Dr Nsanzimana Sabin yabaye ahagaritswe ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinwe Ubuzima (RBC) kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho.”

Ntabwo  rigaragaza neza ibyo Dr Nsanzimana agomba kubazwa.

- Advertisement -

Yagizwe umuyobozi wa RBC muri Nyakanga 2019 asimbuye Dr Condo Jeanine. Mbere yaho yari umuyobozi muri RBC ukuriye ishami rishinzwe kurwanya Sida.

Afite impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye n’ibyorezo (Epidemiology) yavanye muri Basel Institute of Clinical Epidemiology and Biostatistics mu Busuwisi.

Yari asanzwe afatanya umurimo we no kwigisha muri University of Global Health Equity (UGHE) no muri Kaminuza y’u Rwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version