Ubumwe Bw’Abanyarwanda Si Amayeri Ya Leta Nk’Uko Hari Ababibeshya- Min Dr Bizimana

Minisitiri wa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu Dr Jean Damascène Bizimana yabwiye abagenzacyaha 259 bari bitabiriye Inama rusange ya kabiri y’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha yavuze ko ubumwe bw’Abanyarwanda bwahozeho kandi n’ubu buriho.

Yavuze ko n’ubwo Abanyarwanda bataburaga amakimbirane kuko asanzwe hagati y’abantu ariko ngo ntabwo Abahutu cyangwa Abatutsi cyangwa Abatwa bahagurukaga ko barwanye abandi.

Bizimana yavuze ko Ababiligi bifashishije abacamanza ngo bacemo Abanyarwanda ibice.

Mbere y’ubukoloni ubucamanza bwahoze ho mu Banyarwanda kuko amakimbirane mbonezamubano yacyemurwaga n’Umukuru w’umuryango.

Niwe wacaga imanza zirebana n’ibibazo mboneza mubano akabikora afatanyije n’inyangamugayo zemejwe zityo ko ari zo.

Iyo ibintu byarengaga urwego rw’umuryango, byarazamukaga bigakemurwa bitewe n’urwego rwabaga rubishinzwe.

Iyo byageraga ku rwego rw’igihugu,  umwami niwe wari umucamanza mukuru kandi icyemezo cye cyari ntakuka.

Abagenzacyaha baje bahagaruriye abandi mu gihugu

Aho Ababiligi  baziye mu Rwanda rero bashyizeho inkiko zicira abakoloni imanza n’izicira imanza Abanyarwanda.

Igitangaje kandi kibabaje ngo ni uko mu Nkiko zaburanishaga Abazungu nta Munyarwanda wahakandagiraga ariko mu Nkiko zaburanishaga Abanyarwanda ukahasanga Abazungu.

Ati: “ Ibi birerekana uko ubucamanza bwabo bwavanguraga.”

Hari ku ikubitiro ariko kuko ngo nyuma baje kugabanya ububasha bw’umwami, babanza kumwambura ububasha bwo gutanga igihano cy’urupfu.

Mu kiganiro cye, Minisitiri Dr Jean Damascène Bizimana yanenze abavuga ko ubumwe bw’Abanyarwanda ari amayeri ya Leta akavuga ko ababivuga banyomozwa n’ibyanditswe n’abahanga mu mateka y’u Rwanda ba kera barimo Pagès n’abandi.

Mu rwego rwo kwerekana ko muri iki gihe ubumwe buhari, Dr Bizimana yavuze ko FPR-Inkotanyi yatangiye umugambi w’ubumwe bw’Abanyarwanda igishingwa mu mwaka wa 1987.

Avuga ko kimwe mu byerekanye ko FPR Inkotanyi yashakaga ubumwe bw’Abanyarwanda ari uguhuza ingabo zari zatsinze urugamba rwo kubohora u Rwanda n’izari zatsinzwe.

Ikindi Dr  Bizimana wahoze ari Perezida wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside yavuze ko cyerekana ko Inkotanyi zashakaga kandi n’ubu zishaka ubumwe ari uko zakuyeho ikarita ndangamuntu.

Umunyamabanga mukuru wa RIB Col Jeannot Ruhunga n’umunyamabanga mukuru wungirije Madamu Isabelle Kalihangabo

Itegeko nshinga rigenga u Rwanda naryo ngo ni indi ngingo yerekana ko u Rwanda ari rumwe kuko ngo ibirikubiyemo byaturutse mu bitekerezo by’Abanyarwanda.

Iriya nama yahuje abagenzacyaha 259 bari bitabiriye Inama rusange ya kabiri y’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha bakaba bari bahagarariye abandi mu gihugu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version