Perezida Kagame Yahaye Colonel Muhizi Ipeti Rya Brigadier General

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yazamuye mu ntera Colonel Pascal Muhizi, amuha ipeti rya Brigadier General.

Col Muhizi yahoze ayobora ingabo mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Rutsiro. Icyo gihe ingabo ayoboye zatsinze ibitero byagabwaga n’imitwe ya FDLR na FLN.

Ubu asigaye ayobora Brigade mu Ngabo z’u Rwanda. Amakuru yemeza ko akorera mu Ntara y’Amajyepfo mu bice bikora ku ishyamba rya Nyungwe.

Ni igice gikomeye ku mutekano w’igihugu kubera uburyo ririya shyamba ryakunze gukoreshwa n’abagamije guhungabanya umutekano w’igihugu, benshi bagafatwa. Ubu bamwe bari mu nkiko.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version