Perezida Kagame Yahaye Imbabazi Dr. Habumuremyi, Ashyiraho Abayobozi Bashya

Perezida Paul Kagame yahaye imbabazi Dr Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe, umaze igihe afunzwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gutanga sheki zitazigamiye.

Ni kimwe mu byemezo byatangarijwe mu nama y’abaminisitiri yabaye kuri uyu wa Gatatu, yanagarutse ku ngamba zo kurwanya icyorezo cya COVID-19 mu gihugu, ikemeza ko koga muri za pisine (swimming pools), ahakorerwa sauna na masaje (massage) hazafungura mu byiciro.

Abitabira ibyo bikorwa bagomba kuba barakingiwe COVID-19 (uretse abari munsi y’imyaka 18), kandi berekanye ko bipimishije COVID-19 mu gihe cy’amasaha 72 mbere yo kubyitabira.

Muri ibyo byemezo hasohotsemo ingingo igira iti “Ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yahaye imbabazi Pierre Damien Habumuremyi.”

- Advertisement -

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaherukaga kugumishaho igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 892 Frw byakatiwe Dr Habumuremyi Pierre Damien, ariko rwemeza ko umwaka umwe n’amezi atatu biba igifungo gisubitswe.

Habumuremyi wahoze ayobora Urwego rushinze Intwari, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO) mu mwaka ushize nibwo yakatiwe gufungwa imyaka itatu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye, cyakozwe mu nshingano ze nk’uwashinze Christian University of Rwanda.

Yaje kukijuririra, maze mu mwanzuro watangajwe ku wa Gatatu tariki ya 29 Nzeri 2021 urukiko rwemeza ko ahamwa n’icyaha, ariko rusubika amezi 15 ku gihano yahawe.

Dr Habumuremyi yatawe muri yombi ku wa ku wa 3 Nyakanga 2020, ni ukuvuga ko amaze umwaka umwe n’amezi atatu afunzwe.

Mu bihano yagombaga kubahiriza, harimo kumara umwaka umwe n’amezi acyenda muri gereza, akazatanga n’ihazabu ya miliyoni 892 Frw.

Bijyanye n’igihe yari amaze afashwe, yari asigaje amezi atandatu gusa muri gereza.

Itageko riteganya ko yongeye gukora ikindi cyaha akagihamywa n’urukiko,igihe yagombaga gufungwa cyose kitararangira, yahita asabwa kurangiza n’igihano yari asigaje.

Bamwe mu bayobozi bashyizweho

Perezida Kagame kandi yashyizeho Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Alex Kamuhire. Ni umwanya yasimbuyeho Obadiah Biraro.

Biraro yasoje manda ebyiri z’imyaka icumi kuko yashyizweho ku wa 1 Kamena 2011, kandi itegeko riteganya ko manda y’Umugenzuzi Mukuru n’iy’Umugenzuzi Mukuru Wungirije ari imyaka itanu ishobora kongerwa inshuro imwe gusa.

Hanashyizweho Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana, umwanya wahawe Nadine Umutoni Gatsinzi. Yari asanzwe ari Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage.

Umutoni Nadine Gatsinzi

Yasimbuye Dr Anita Asiimwe uheruka kwirukanwa.

Hanashyizweho Komiseri Mukuru wungirije mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS), umwanya wahawe ACP Rose Muhisoni.

ACP Rose Muhisoni

Ni umwanya wahozemo DCG Ujeneza Jeanne Chantal, uheruka kwimurirwa muri Polisi y’u Rwanda.

Mu bahawe imyanya kandi Julienne Uwacu wari umaze igihe ayobora ikigega FARG giheruka gukurwaho (yanabaye Minisitiri w’Umuco na Siporo), yagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa muri Minisiteri y’Ubumwe bw’abanyarwanda.

Uwacu Julienne
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version