Umuturage Afite Ubwoba Ko Guma Mu Rugo ‘Ishobora’ Kugaruka

N’ubwo Leta y’u Rwanda ikomeje koroshya ingamba zari zarakajijwe mu mezi yashize mu rwego rwo kwirinda COVID-19, umwe mu batuye Umurenge wa Masaka avuga ko abantu batitonze bashobora kongera kanduzanya kiriya cyorezo bigatuma Leta yafata ingamba zikomeye zishobora no kugira abo zisubiza muri Guma mu Rugo.

Yabivuze ubwo yagiraga icyo avuga ku bukangurambaga bwatangijwe n’Akarere ka Kicukiro bukozwe n’Inama Y’Igihugu y’abagore muri kariya karere.

Bugamije gushishikariza abaturage kwibuka ko kiriya cyorezo kigihari kandi ko n’ubwo abantu bari gukingirwa ari benshi, bitabuza ko hari abo COVID-19 ihitana.

Bwabereye mu isoko ry’i Kabuga ahitwa mu Gahoromani n’ahandi hitwa mu Biryogo bya Kabuga.

- Advertisement -

Abacururiza muri ririya soko bibukijwe ko guhana intera, gukaraba intoki, kwambara neza agapfukamunwa no gukurikiza amabwiriza yo kugera mu ngo ari ingenzi kuko birinda ubuzima.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’abagore mu Karere ka Kicukiro witwa Umuhire Christiane avuga COVID-19 ari indwara umuntu ashobora kwandura igihe icyo ari cyose n’aho ari hose bityo ko abantu bagomba kuyirinda uko  bashoboye kose.

Umuhire Christiane

Ati: “ Tugomba kwirinda iki cyorezo mu buzima bwacu bwa buri munsi. Buri wese agomba kujya yibutsa mugenzi we kwirinda kiriya cyorezo kandi akamubwira ko ubuzima bwe bufite agaciro kanini.”

Abaturage bari baje kumva ubutumwa bwo kwirinda kiriya cyorezo babwiye itangazamakuru ko mu rwego rwo kwirinda ko hari ingamba zikomeye zakongera gufatwa harimo n’uko hari ibice runaka bishobora gushyirwa muri Guma mu Rugo, ari ngombwa kubahiriza ingamba zo kucyirinda.

Uwitwa Mutamuriza avuga ko muri rusange abaturage bamenye ko kiriya cyorezo kica ariko ngo hari bamwe bashobora kudohoka ku ngamba zo kucyirinda bityo kubibutsa bikaba ari ngombwa.

Uyu mukobwa usanzwe ukora mu cyumba batunganyirizamo imisatsi avuga ko aho bakorera birinda ko ari umukiliya watandukira ziriya ngamba.

Ati: “ Dukora akazi mu buryo butuma nta muntu muri twe waba intandaro yo kwanduza undi kiriya cyorezo.”

Abacururiza muri ariya masoko n’abahaturiye bari bitabiriye ari benshi. Bari biganjemo abanyonzi, abamotari, abacuruzi  n’abakora mu nzego z’ubuzima n’abo mu nzego z’umutekano.

Insanganyatsiko yagira iti: “ Mutimawurugo n’inkomezamihigo, Guma ku ruhembe rwo kwirinda no gukangurira abandi kwirinda icyorezo cya Covid -19”

Bari biganjemo abanyonzi, abamotari, abacuruzi n’abakora mu nzego z’ubuzima n’abo mu nzego z’umutekano.

Ubukangurambaga bwatangijwe muri uriya murenge buri gukorwa mu gihe mu Mujyi wa Kigali hari gukorwa ubundi bukangurambaga uyu mujyi ufatanyijemo na Polisi y’u Rwanda bugamije kureba agace kawo kazitwara neza mu gukumira kiriya cyorezo kakabihemberwa.

Akarere ka Kicukiro kagizwe n’imirenge 10, ituwe n’abaturage 318,564 batuye ku buso bwa kilometero kare 166.7.

Imirenge 10 ya Kicukiro igizwe n’utugari 41, natwo tugizwe n’imidugudu 327.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version