Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Kagame Yakiriye Ambasaderi W’u Bwongereza Wasoje Manda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Yakiriye Ambasaderi W’u Bwongereza Wasoje Manda

admin
Last updated: 02 June 2021 4:06 pm
admin
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu yakiriye ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Joanne Lomas, wageze ku musozo wa manda ye y’imyaka itatu y’ubutumwa yari afite muri iki gihugu.

Lomas yagizwe ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda anashinzwe u Burundi nubwo yari afite ibiro i Kigali, mu Ugushyingo 2017. Yasimbuye William Gelling OBE. Mbere yari ambasaderi muri Namibia kuva muri Nzeri 2015.

Asoje igihe cye mu Rwanda mu gihe u Bwongereza bwamaze kwemeza Omar Daair nk’umusimbura.

U Bwongereza busanzwe ari umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda, aho hagati y’umwaka wa 2018/19 inkunga yabwo yari miliyoni £57, mu wa 2019/2020 iba miliyoni £54. Yanyuzwaga mu Kigega Mpuzamahanga cy’Iterambere, DFID, muri Nzeri 2020 cyahujwe n’Ibiro Bishinzwe Ububanyi n’Amahanga na Commonwealth, FCO.

Lomas asoje manda mu gihe u Bwongereza n’u Rwanda bimaze igihe bifatanya ku gutegura inama y’ibihugu bigize umuryango wa Commonwealth, yagombaga kubera mu Rwanda muri uku kwezi. Yaje gusubikwa kubera ubwandu bwa COVID-19 bukomeje kwiyongera mu bihugu bitandukanye.

Ni mu gihe kuva muri Mutarama uyu mwaka u Bwongereza bwashyize u Rwanda ku rutonde rw’ibihugu abantu babiturutsemo batemerewe kwinjira ku butaka bwabwo, kubera ubwoko bushya bwa Coronavirus yihinduranyije.

Ni icyemezo u Rwanda rwamaganye ruvuga ko kitashingiwe ku bimenyetso bya gihanga, kuko ubwandu u Bwongereza buvuga ko bwashakaga gukumira butari mu gihugu.

Nyamara hari bwatangiriye muri icyo gihugu buzwi nka B.1.1.7, buheruka guhindurirwa izina bukitwa Alpha ngo hirindwe ko bene ubwo bwoko bukomeza kwitirirwa ibihugu.

Mu mubano w’u Rwanda n’icyo gihugu kandi hakomeje kuvugwa uburyo kidashyira imbaraga mu gukurikirana abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi bihisheyo.

Barimo abantu batanu: Vincent Bajinya, Celestin Ugirashebuja, Charles Munyaneza, Emmanuel Nteziryayo na Celestin Mutabaruka.

Perezida Paul Kagame yabigarutseho mu butumwa yatanze mu ijambo yagejeje ku Banyarwanda n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, mu gutangiza icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ku wa 7 Mata.

Yanavuze ko nubwo hemejwe ko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, hari ibihugu byakomeje gutsimbarara bishaka ko iba Jenoside yo mu Rwanda. Ibihugu byavuzwe muri ibyo bikorwa ni u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Lomas amaze igihe kirekire mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga. Yatangiye gukora mu biro by’u Bwongereza bishinzwe Ububanyi n’amahanga, Commonwealth n’Iterambere, FCDO, mu 1993.

Yabaye ambasaderi wungirije na Chargé d’Affaires muri Bosnia and Herzegovina hagati ya 2011 – 2015. Yanakoze mu nshingano z’itandukanye i Geneva na Damascus.

Perezida Kagame ari kumwe na Jo Lomas (iburyo) na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Dr Vincent Biruta (ibumoso)
TAGGED:Dr Vincent BirutafeaturedJo LomasOmar DaairPaul Kagameu Bwongereza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article ‘Bamwe’ Mu Bapolisi Ba Malawi Bazajya Bahugurirwa Mu Rwanda
Next Article Abakiliya Ba Airtel Bagiye Kujya Bohererezanya Amafaranga Ku Buntu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Ingengabihe Y’Umwaka Utaha W’Amashuri Yatangajwe

Yanditse Igitabo Ku Gahinda Yatewe No Gupfusha Umugore We

Uganda: Umwe Mu Bakire Bakomeye Yiciwe Mu Biro Bye

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Gaza: Ingabo Za Israel Zishe Abanyamakuru

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Bafatanywe lbilo 30 By’urumogi Babitwaye Kuri Moto

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?