Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Kagame Yakiriye Intumwa Ya Museveni
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Yakiriye Intumwa Ya Museveni

Last updated: 17 January 2022 6:08 pm
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Mbere yakiriye Ambasaderi Adonia Ayebare, wamushyikirije ubutumwa bwa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda.

Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yatangaje ko igi gikorwa, gusa ntiyakomoje ku gikubiye mu butumwa bwa Museveni.

Ni ikimenyetso gikomeye urebye uburyo ibihugu byombi bitabanye neza, kugeza ubwo u Rwanda rwasabye abaturage barwo kutajya muri Uganda nyuma y’itotezwa bakunze gukorerwa muri icyo gihugu cy’abaturanyi. Ubu imyaka ine irashize.

H.E President Paul Kagame today received Amb @adoniaayebare who delivered a message from H.E President Yoweri Museveni pic.twitter.com/ugAo19LO20

— Ministry of Foreign Affairs & Int'l Cooperation (@RwandaMFA) January 17, 2022

 

Ambasasaderi Ayebare ni we uhagarariye Uganda mu Umuryango w’Abibumbye. Ni we Museveni akunze gutuma mu bihugu bigize aka karere, ndetse mu bihe bitandukanye yoherejwe i Kigali afite ubutumwa bwa Museveni mu gushakira umuti ibibazo biri mu mubano w’ibihugu byombi.

Abanyarwanda benshi bakomeje gufatirwa muri Uganda bagakorerwa iyicarubozo, ndetse bamwe bakahaburira ubuzima.

Akenshi bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda, ibyaha batajya baregwa imbere y’inkiko ngo biregure hakurikijwe amategeko.

Benshi nyuma yo gufungwa, aho kugezwa mu nkiko bajugunywa ku mipaka, imitungo yabo igasigara hakurya nta gikurikirana.

Urugero ni abanyarwanda 22 barimo abagabo 17, abagore batatu n’abana babiri bakiriwe ku wa 7 Mutarama 2022 ku mupaka wa Kagitumba, uherereye mu Karere ka Nyagatare nyuma yo kwirukanwa na Uganda.

Ku gicamunsi cyo ku wa 15 Mutarama 2022 bwo Abanyarwanda 31 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda banyujijwe ku mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare. Bagizwe n’abagabo 22, abagore batandatu, n’abana batatu.

Ni mu gihe kandi Uganda ishinjwa gucumbikira benshi mu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, bagakorerayo imirimo yabo igamije kubangamira umutekano warwo.

Ni ibikorwa by’imitwe irimo RNC ya Kayumva Nyamwasa, FDLR n’indi mitwe nka P5, RUD Urunana na FLN.

U Rwanda kandi rushinja Uganda guha icyuho abagamije gusiga icyaha ubuyobozi bwarwo, byose bivugwa ko bigirwamo uruhare n’Urwego rwa gisirikare rushinzwe ubutasi, CMI, ruyoborwa na Major General Abel Kandiho.

Intumwa ya Museveni yakiriwe i Kigali nyuma y’amasaha make umuhungu we, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yanditse kuri Twitter amagambo yatumye abakurikiranira hafi politiki y’akarere batekereza cyane ku hazaza h’umubano w’ibihugu byombi.

Ati “Uyu ni data wacu, Afande Paul Kagame. Abamurwanya barimo kurwanya umuryango wanye. Bose bakwiye kwitonda.”

This is my uncle, Afande Paul Kagame. Those who fight him are fighting my family. They should all be careful. pic.twitter.com/YwBM5DwX0S

— Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) January 16, 2022

Ntabwo bizwi niba imvugo ya Gen Muhoozi n’ubutumwa Museveni yoherereje Perezida Kagame bifite aho bihuriye.

TAGGED:Adonia AyebarefeaturedPaul KagameUgandaYoweri Museveni
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Habyarimana Juvénal Yohereje Umugore W’Uwari Minisitiri W’Imari Ngo Aroge Kagame
Next Article Impamvu Israel Itaremererwa Kuba Umunyamuryango W’Indorerezi Muri AU
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Guinea-Bissau: Perezida Umaro Sissoco Embaló Yahiritswe K’Ubutegetsi

Nduhungirehe Ashimangira Ko FDLR Ikiri Ikibazo K’u Rwanda

Ingabo Za Israel Zaje Mu Rwanda, Abaganga Bayo Bajya i Burundi

Kapiteni Wa Kiyovu Sports Yahaniwe Imyitwarire Mibi

Abana Bafite Ubumuga Barakimwa Amahirwe Yo Kwiga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

IVUGURUYE: Umuyobozi W’Ikirenga Wa Qatar Yageze i Kigali

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

Igitutu Cya Trump Kuri Ukraine Ngo Ikunde Ibone Amahoro

Abajenerali 21 Ba DRC Baravugwaho Kuyigambanira

You Might Also Like

Ubukungu

Mu Mezi Icyenda BK Yungutse Miliyari Frw 83.5

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Imbuto N’Imboga Biri Mu Bikomeje Kwinjiriza u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?