Perezida Kagame Yakiriye Meya Wa Paris

Perezida Paul Kagame yakiriye Meya w’Umujyi wa Paris mu Bufaransa, Anne Hidalgo, ari na we uyoboye Ihuriro ry’abayobozi b’imijyi y’ibihugu bikoresha Igifaransa bari mu Rwanda mu nama ya 41 y’iryo huriro.

Ni inama iteraniye muri Kigali Convention Centre guhera ku wa 18-22 Nyakanga 2021.

Mu gutangiza ku mugaragaro iyi nama y’ihuriro AIMF (Association Internationale des Maires Francophones), Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yashimiye abayobozi bitabiriye iyi nama mu bihe bigoye by’icyorezo cya COVID-19.

Yavuze ko ari umwanya wo kungurana ibitekerezo ku bufatanye bukwiye hagati y’imijyi n’imiryango itari iya Leta, mu gukemura ibibazo bijyanye n’imibereho y’abaturage.

- Advertisement -

Minisitiri w’Intebe Ngirente yavuze ko guhera mu myaka ya 2000, byagaragaye ko imiryango itari iya leta ari umufatanyabikorwa ukomeye mu iterambere, kandi igafasha imiryango mpuzamahanga gukora gahunda zayo ziteza imbere abaturage.

Ati “Ku rwego rw’ibanze, inshingano z’imiryango itari iya leta ni ukwita ku byo abaturage bakeneye. Ifite rero uruhare igomba kugira mu gushyira mu bikorwa politiki ijyanye n’umujyi.”

Minisitiri w’Intebe avuga ijambo muri Kigali Convention Centre kuri uyu wa Gatatu

Minisitiri w’Intebe Ngirente yashimye imiryango itari iya leta ku ruhare igira mu kugaragaza ibintu bikeneye kwitabwaho no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibintu bigenewe abaturage.

Yatanze urugero ku buryo mu Rwanda iyi miryango ari umufatanyabikorwa ukomeye mu guharanira iterambere ry’ubukungu ridaheza.

Ati “Muri urwo rwego, Guverinoma y’u Rwanda ifasha mu bijyanye n’amikoro imwe mu miryango itari iya leta mu kongerera inzego ubushobozi, hagamijwe kunoza uburyo bwo gushyira mu bikorwa gahunda zayo.”

Guverinoma y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa, mu 2014 batangije gahunda yo kongerera ubushobozi imiryango itari iya leta mu miyoborere, gahunda yongerewe igihe ikazagera mu 2023.

Kugeza ubu imiryango isaga 180 imaze kungukira muri ubwo bufatanye.

Uretse kongerera ubushobozi imiryango imwe itari iya leta, Guverinoma inayiha ubushobozi bw’amafaranga bukoreshwa mu mishinga yatoranyijwe, ijyanye n’intego za guverinoma.

Yashishikarije abayobozi b’imijyi ivuga Igifaransa n’imiryango itari iya leta kongera ingufu mu gushyigikira gahunda zigamije kwinjiza mu mpinduka z’imijyi ibijyanye n’imibanire myiza y’abaturage, gukorera hamwe n’ikoranabuhanga.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yavuze ko ari ubwa mbere Umujyi wa Kigali wakiriye iyi nama, ndetse nubwo ari mu bihe bikomeye by’icyorezo, abayobozi bitanze bakitabira inama.

Yavuze ko iri mu zitabiriwe n’abayobozi benshi, baturutse mu bihugu bisaga 30, imijyi 60 n’abantu basaga 280 muri rusange.

Ubufatanye bwa Kigali na Paris

Mu gihe yitabiriye iyi nama, Meya wa Paris, Anne Hidalgo, na mugenzi we wa Kigali, Pudence Rubingisa, basinye amasezerano y’ubufatanye kuri uyu wa Kabiri.

Ni amasezerano azibanda ku bufatanye mu nzego zirimo umuco, ikoranabuhanga rigezweho no guhanga ibishya hagati y’iyi mijyi.

Rubingisa yavuze ko ari amasezerano azafasha no mu nzego z’ubugeni, ishyinguranyandiko, ibikorwa bijyanye no Kwibuka n’izindi nzego u Bufaransa bufitemo ubunararibonye.

Ati “Ibyo twashyizeho umukono ntabwo bigamije gusa ko umujyi usa neza, ahubwo ni uburyo abawutuye babayeho, bakaha ahantu habereye ubuzima, habereye abagenda,  ku buryo hahindura ubuzima bw’abaturage bacu.”

Hasinywe amasezerano hagati y’Umujyi wa Kigali na Paris

Hidalgo yavuze ko ari uburyo bwo kuzamura ubucuti hagati y’imijyi yombi no gufatanya muri serivisi zituma barushaho kwegera abaturage no kubegereza serivisi z’ingenzi.

Uyu muryango w’abayozozi b’imijyi ikoresha igifaransa washinzwe mu 1979.

Uhuza imijyi isaga 300 yo mu bihugu 54 bigize Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF.

Perezida Kagame yakiriye Hidalgo muri Village Urugwiro
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version