Afurika y’Epfo Igiye Gutangira Gukora Inkingo Za Pfizer

A vial labelled with the Pfizer-BioNTech coronavirus disease (COVID-19) vaccine is seen in this illustration picture taken March 19, 2021. REUTERS/Dado Ruvic/Illustration/File Photo

Inganda za Pfizer na BioNTech zasinye amasezerano n’ikigo Biovac Institute cyo muri Afurika y’Epfo, azatuma gikora inkingo za COVID-19 zigera kuri miliyoni 100 ku mwaka, zigenewe umugabane wa Afurika.

Afurika y’Epfo isanzwe ikorerwamo inkingo za Johnson & Johnson mu kigo Aspen Pharmacare.

Ni ubwa mbere muri Afurika hagiye gukorerwa inkingo zikoresha uburyo bwa Messenger RNA (mRNA) mu guha umubiri amakuru kuri virusi n’ubushobozi bwo kuyirwanya, aho kwifashisha uturemangingo twa virusi nk’uko bimeze ku zindi nkingo.

Biteganywa ko inkingo zizatangira gukorwa mu mwaka utaha, bigatuma haboneka inkingo zikorewe muri Afurika kandi zigenewe Afurika.

- Advertisement -

Ni umugabane uzikeneye cyane kuko umaze gukingira abaturage batarenga 2%.

Watangiye ukoresha cyane inkingo za AstraZeneca zakorwaga na Serum Institute of India, ariko yaje guhagarika kuzohereza mu mahanga bitewe n’ubukana bw’icyorezo mu Buhinde.

Biteganywa ko ibizifashishwa mu gukora inkingo bizajya bituruka mu Burayi, bigatunganyirizwa muri Afurika y’Epfo.

Ni gahunda ijyanye n’umushinga umaze iminsi wo kubaka inganda zikora izi nkingo muri Afurika y’Epfo, u Rwanda na Senegal.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version