Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Kagame Yakiriye Patriots BBC
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Perezida Kagame Yakiriye Patriots BBC

Last updated: 31 May 2021 3:40 pm
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yakiriye Patriots BBC yari ihagarariye u Rwanda mu irusharwa rya Basketball Africa League, BAL, ryasojwe kuri iki Cyumweru.

Iyi kipe ikundwa na benshi mu bakurikirana Basketball mu Rwanda yasoje irushanwa iri ku mwanya wa kane, nyuma yo kunanirwa gutsinda Petro do Luanda zahataniraga uwa gatatu. Yatsinzwe amanota 97-68.

Ubwo yakiraga abakinnyi, abatoza n’abayobozi ba Patriots BBC muri Village Urugwiro kuri uyu wa Mbere, Perezida Kagame yavuze ko yifuje kubashimira, ko nubwo bashobora kuba batishimye kubera ko bategukanye igikombe, bahesheje Abanyarwanda ishema.

Ati “Kuba mwaritabiriye iri rushanwa ni ingenzi cyane. Mwahaye igisobanuro kuba igihugu cyacu cyarakiriye BAL. Ubwabyo ni ikintu mukwiye kwishimira. Ndahamya ko ibyo mutagezeho kuri iyi nshuro mugomba kuba mutekereza ndetse mugateganya kubigeraho ubutaha.”

“Gutsinda no gutsindwa bibaho mu buzima. Mu buzima, mu bindi ibyo ari byo byose, hamwe uratsinda, ahandi ugatsindwa. Ntabwo bireba uwo uri we, ntabwo bireba aho uturuka, iteka habaho gutsinda no gutsindwa. Ariko uburyo bwiza bwo kubirebamo ni uko mu gutsindwa hagomba kuvamo gutsinda.”

Perezida Kagame yavuze ko iyo utsinzwe, icyo gihe kitagomba kuba imfabusa ahubwo kigomba gusiga amasomo, ukareba aho byapfiriye n’ibyo wakosora ubutaha.

Ati “Mu gusubiza ibyo bibazo, ibintu bizagenda neza. Kandi ndatekereza ko uko ari ko gutsinda.”

Perezida Kagame yijeje abakinnyi ko igihugu kizakomeza kubashyigikira.

We n’umuryango we barebye imikino myinshi ya Patriots muri iri rushanwa ryatangiye u wa 16 Gicurasi. Ryakinirwaga muri Kigali Arena.

Zamalek SC yo mu Misiri ni yo yegukanye BAL 2021, irushanwa ryakinwaga ku nshuro ya mbere. Yatinze US Monastir yo muri Tunisia amanota 76-63.

Zamalek yageze ku mukino wa nyuma itsinze Petro de Luanda yo muri Angola ifite ibikombe bibiri bya Afurika, amanota 89-71. Ni mu gihe US Monastir yatsinze Patriots BBC yo mu Rwanda amanota 87-46.

Walter Hodge ukinira Zamalek ni we wabaye umukinnyi w’irushanwa.

Iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe 12 yaturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Perezida Kagame ageza ubutumwa bwe ku bakinnyi
Kapiteni wa Patriots BBC, Mugabe Aristide, yavuze mu izina rya bagenzi be
Perezida Kagame mu ifoto y’urwibutso n’abakinnyi, abayobozi n’abatoza ba Patriots
TAGGED:BAL 2021BasketballfeaturedPatriots BBCPaul Kagame
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abashinwa Bamwe Ntibashishikajwe na Politiki Ibemerera ‘Kubyara Abana Batatu’
Next Article Polisi Y’U Rwanda Yasuwe N’Umuyobozi W’Iya Malawi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Hong Kong: Abishwe N’Inkongi Barakabakaba 100

Kuba Twahurira Washington Tukagira Ibyo Twemeranyaho Ni Ikintu Cyiza-Kagame

Papa Lewo XIV Yageze Muri Turikiya Mu Ruzinduko Rwa Mbere Mu Mahanga

Umubare W’Abahitanywe N’Inkongi Muri Hong Kong Wageze Ku Bantu 55

U Rwanda Rurakina Na Guinea Rushaka Tike Y’Igikombe Cy’Isi Muri Basketball

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Abajenerali 21 Ba DRC Baravugwaho Kuyigambanira

Igitutu Cya Trump Kuri Ukraine Ngo Ikunde Ibone Amahoro

You Might Also Like

Mu mahanga

Iseru: Indwara Iheruka Mu Rwanda Iravugwa i Masisi Na Rutshuru

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imikino

Ibyishimo Bya Kagame Kubera Intsinzi Ya Arsenal

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Guinea-Bissau: Perezida Umaro Sissoco Embaló Yahiritswe K’Ubutegetsi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Ashimangira Ko FDLR Ikiri Ikibazo K’u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?