Perezida Kagame Yakiriye Patriots BBC

Perezida Paul Kagame yakiriye Patriots BBC yari ihagarariye u Rwanda mu irusharwa rya Basketball Africa League, BAL, ryasojwe kuri iki Cyumweru.

Iyi kipe ikundwa na benshi mu bakurikirana Basketball mu Rwanda yasoje irushanwa iri ku mwanya wa kane, nyuma yo kunanirwa gutsinda Petro do Luanda zahataniraga uwa gatatu. Yatsinzwe amanota 97-68.

Ubwo yakiraga abakinnyi, abatoza n’abayobozi ba Patriots BBC muri Village Urugwiro kuri uyu wa Mbere, Perezida Kagame yavuze ko yifuje kubashimira, ko nubwo bashobora kuba batishimye kubera ko bategukanye igikombe, bahesheje Abanyarwanda ishema.

Ati “Kuba mwaritabiriye iri rushanwa ni ingenzi cyane. Mwahaye igisobanuro kuba igihugu cyacu cyarakiriye BAL. Ubwabyo ni ikintu mukwiye kwishimira. Ndahamya ko ibyo mutagezeho kuri iyi nshuro mugomba kuba mutekereza ndetse mugateganya kubigeraho ubutaha.”

- Advertisement -

“Gutsinda no gutsindwa bibaho mu buzima. Mu buzima, mu bindi ibyo ari byo byose, hamwe uratsinda, ahandi ugatsindwa. Ntabwo bireba uwo uri we, ntabwo bireba aho uturuka, iteka habaho gutsinda no gutsindwa. Ariko uburyo bwiza bwo kubirebamo ni uko mu gutsindwa hagomba kuvamo gutsinda.”

Perezida Kagame yavuze ko iyo utsinzwe, icyo gihe kitagomba kuba imfabusa ahubwo kigomba gusiga amasomo, ukareba aho byapfiriye n’ibyo wakosora ubutaha.

Ati “Mu gusubiza ibyo bibazo, ibintu bizagenda neza. Kandi ndatekereza ko uko ari ko gutsinda.”

Perezida Kagame yijeje abakinnyi ko igihugu kizakomeza kubashyigikira.

We n’umuryango we barebye imikino myinshi ya Patriots muri iri rushanwa ryatangiye u wa 16 Gicurasi. Ryakinirwaga muri Kigali Arena.

Zamalek SC yo mu Misiri ni yo yegukanye BAL 2021, irushanwa ryakinwaga ku nshuro ya mbere. Yatinze US Monastir yo muri Tunisia amanota 76-63.

Zamalek yageze ku mukino wa nyuma itsinze Petro de Luanda yo muri Angola ifite ibikombe bibiri bya Afurika, amanota 89-71. Ni mu gihe US Monastir yatsinze Patriots BBC yo mu Rwanda amanota 87-46.

Walter Hodge ukinira Zamalek ni we wabaye umukinnyi w’irushanwa.

Iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe 12 yaturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Perezida Kagame ageza ubutumwa bwe ku bakinnyi
Kapiteni wa Patriots BBC, Mugabe Aristide, yavuze mu izina rya bagenzi be
Perezida Kagame mu ifoto y’urwibutso n’abakinnyi, abayobozi n’abatoza ba Patriots
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version