Perezida Kagame Yakiriye Ushinzwe Ububanyi N’Amahanga Bya Ukraine

Nk’uko Taarifa yabyanditse ku ikubitiro, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine witwa Dmytro Ivanovych Kuleba yaraye ageze mu Rwanda yakirwa na Perezida Paul Kagame.

Yamwakiririye mu Biro bye biri muri Village Urugwiro.

Dmytro Ivanovych Kuleba yageze mu Rwanda avuye muri Ethiopia.

Ukraine irashaka ko ibihugu by’Afurika bigira icyo bivuga ku ntambara imaze ‘igihe’ irwana n’Uburusiya.

- Advertisement -

I Kiev barashaka ko Afurika igira uruhande yemeza ko ibogamiyeho k’umugaragaro hagati yayo  n’Uburusiya.

Mu gihe Ukraine iri muri Afurika, ku rundi ruhande, hari abandi bakuru b’ibihugu by’Afurika bitegura kuzajya mu Burusiya kuganira n’ubuyobozi bw’iki gihugu ku ntambara burwana na Ukraine hamwe n’ibihugu bya OTAN biyishyigikiye.

Cyril Ramaphosa niwe uherutse gutangaza ko  hari Abakuru b’ibihugu by’Afurika bazakorera urugendo i Moscow mu gihe kiri imbere.

Nta makuru arambuye aratangazwa ku bikubiye mu biganiro Perezida Kagame yagiranye na Dmytro Ivanovych Kuleba.

Minisitiri W’Ububanyi N’Amahanga Wa Ukraine Arasura U Rwanda

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version