Perezida Kagame Yakiriye Uwa Guinea Bisau

Nyakubahwa Umaro Sissoco Embaló uyobora  Guinea-Bissau ari mu Rwanda. Yazanywe no kuganira na mugenzi we uyobora u Rwanda Paul Kagame ku ngingo zireba umubano w’ibihugu byombi ndetse no ku bibazo by’umutekano muke biri mu Karere u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo biherereyemo.

Umaro Mokhtar Sissoco Embaló  ni umuhanga muri Politiki (political scientist) wavutse mu mwaka wa 1972.

Ni n’umusirikare mukuru ufite ipeti rya Brigadier General.

Ibya gisirikare yabyigiye mu Bubiligi, muri Israel, muri Afurika y’Epfo, mu Buyapani no mu Bufaransa.

- Advertisement -

Mu mashuri ye yize byinshi ariko atsindagiriza ibijyanye na Politiki mu bihugu by’Afurika no mu Burasirazuba bwo hagati.

Sissoco Embaló ubwo yabaga Perezida Guinea Bisau yavuze ko atangije ubuyobozi bwihariye bitigeze bubaho muri iki gihugu.

Yabwise ‘Embaloism’.

Yavuze ko bushingiye ku ukugira gahunda, ikinyabupfura, ndetse n’iterambere.

Kuri we ngo nta gihugu gito  cyangwa Perezida uciriritse bibaho.

Ubwo yageraga ku butegetsi mu myaka mike ishize, yahise ategeka ko henshi mu mijyi y’iki gihugu hashyirwa cameras z’umutekano ndetse mu mwaka wa 2021 yategetse ko uwahoze ari  Minisitiri w’ubuzima afatwa agakurikiranwa ku byaha byo gukoresha nabi umutungo wa Leta yakekwagaho.

Umaro Mokhtar Sissoco Embaló

Uwo Minisitiri yitwa Antonio Deuna.

Muri iki gihe, amahanga ari kugarurira icyizere igihugu cye ndetse n’Ikigega mpuzamahanga cy’imari cyatangiye kuvugana na Guverinoma ye ngo barebe niba Guinea Bisau yakongera kugurizwa ngo yiteze mbere.

Ku byerekeye urugendo rwamuzanye mu Rwanda, Embaló ari mu gikorwa cy’ubuhuza hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo ngo harebwe uko intambara yo mu Burasirazuba bw’iki gihugu yahosha.

Aje mu Rwanda akurikira mugenzi we wa Angola nawe wahuye na Perezida Kagame mu mpera z’Icyumweru cyarangiye Taliki 13, Ugushyingo, 2021.

Ingingo yahagurukije abanyapolitiki bo mu Karere u Rwanda na DRC biherereyemo ni iyo kureba uko ikibazo cya M23 n’indi mitwe y’inyeshyamba iri muri DRC cyakemuka.

DRC ishinja u Rwanda gufasha M23 ariko rwo rukabigarama, rukavuga ko ibibazo by’abaturage ba DRC bibareba, ko ntawe ukwiye kubirushoramo.

Abarwanyi ba M23

Iyi M23 yo ivuga ko irwanira uburenganzira bw’abavuga Ikinyarwanda bimwe mu gihugu cyabo, ikongeraho ko n’ibikubiye mu masezerano bise aya 23, Werurwe ari nayo akomokaho inyito Mouvement du 23, Mars, bitigeze bukurikizwa n’uruhande rwa Leta ya Kinshasa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version