Rwanda: Abacukura Amabuye Y’Agaciro Bubikwaho Urusyo

Urwo rusyo bubikwaho ni urw’uko batabwirwa uko ibiciro b’amabuye y’agaciro byifashe ku isi kugira ngo babone uko nabo bashyiraho igiciro bifuza guhembwaho. Ibi bikubiye muri raporo Komisiyo y’igihugu y’uburengenzira bwa muntu iherutse kugeza ku Nteko ishinga amategeko mu Rwanda.

Ku ngingo yerekana uko basanze uburenganzira bw’abacukura amabuye y’agaciro bukurikizwa,  abagize iyi Komisiyo babwiye Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda ko iyo ugereranyije uko imikorere y’abacukura amabuye y’agaciro yari imeze mu mwaka wa 2014, n’uko imeze mu mwaka wa 2022, ni ukuvuga mu myaka umunani ishize, usanga hari byinshi byakozwe cyangwa byanogejwe kugira ngo bakore neza akazi kabo.

Komisiyo ivuga ko imibereho y’abacukura amabuye y’agaciro imeze neza ugereranyije no mu mwaka wa 2014

Muri byo harimo imbangukiragutabara zabagererejwe kugira ngo ukeneye kugezwa kwa muganga byihuse babimukorere, gushyira no gucana amatara mu nzira zijya cyangwa ziva mu birombe, gukoresha uturindantoki, ingofero zirinda umutwe n’ibindi.

Ku byerekeye ubucukuzi wbw’amabuye y’agaciro, abakoze buriya bushakashatsi basuye ibirombi by’amabuye y’agaciro 91 bihagarariye ibindi birenga 300 biri mu Rwanda, babisura mu Turere 15.

- Kwmamaza -

Amakuru bahereyeho basesengura iby’iyi ngingo bayahawe n’abantu 357, nyuma biyongereyeho abandi b’ingenzi bagera kuri 29 ( key informants) barimo abakozi ba Leta, ab’imiryango itagengwa na Leta ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze.

Ibisubizo abakozi b’iyi Komisiyo bahawe barabisesenguye basanga ‘haratewe intambwe igaragara’ mu iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu bwaba ubw’abakozi, ubw’abaturage baturiye ibirombe ndetse n’ubwa ba nyir’ ibirombe.

Abakozi ntibazi uko ibuye ry’agaciro rigura…

Abacukuzi b’amabuye y’agaciro ntibazi uko agura ku isoko mpuzamahanga. Ku ifoto haragaraga Zahabu n’amadolari y’Amerika($).

Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu yaje gusanga hari ingingo ibabaje irebana n’imikorere y’abacukura amabuye y’agaciro.

Byagaragaye ko nta buryo buhari bwo kumenyesha abacukuzi amakuru ku ihindagurika ry’ibiciro by’amabuye y’agaciro ku isoko kugira ngo bifashishe ayo makuru mu gihe bumvikana n’abakoresha babo ku gihembo bakwiye.

Mu yandi magambo, bivuze ko abacukuzi bashobora kuba bahembwa intica ntikize kubera ko batazi igiciro nyakuri kuri coltan, zahabu, gasegereti n’andi mabuye y’agaciro.

Si umwihariko w’abacukuzi b’amabuye y’agaciro gusa, kuko n’abahinzi b’ikawa cyangwa icyayi bazi igiciro cyayo ku isoko mpuzamahanga ni mbarwa!

Ku byerekeye amabuye y’agaciro, hari amwe muri yo afite ibiciro bihinduka buri saha cyangwa buri minota 15, 30…

Urugero ni zahahu.

Ubusanzwe zahabu yo mu Rwanda icukurwa muri Nyungwe no mu Karere ka Gicumbi mu mirenge nk’uwa Miyove.

Ipimwa mu bipimo bita ‘ounce’ cyangwa amagarama. Ifite agaciro kanini kandi gahindagurika k’uburyo buri segonda ibiciro byayo bihinduka.

Ubusanzwe zahabu y’u Rwanda nyinshi igurishwa muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu.

Icyakora hari zahabu u Rwanda rutunganya ruyivanye muri Zambia, Zimbabwe n’ahandi mu bihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo.

Mu myanzuro Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu yashyize muri raporo yayo hagamijwe kunoza imikorere n’imibereho y’abacukuzi b’amabuye y’agaciro, harimo uw’uko abakoresha bagomba gushyira aharagara ku buryo buhoraho ibiciro by’amabuye y’agaciro kugira ngo bifashe abakozi bakora mu birombe kumvikana n’abakoresha ku bihembo bahabwa.

Abakoresha kandi bagomba gushishikariza  abagikora ubucukuzi buciriritse gukoresha uburyo bugezweho butuma haboneka umusaruro uhagije bityo n’ibihembo by’abakozi bikiyongera.

Abagore nabo bashishikarijwe kwitabira gukora no gushora imari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version