Perezida Kagame Yakoranyije Inama Idasanzwe Kuri COVID-19

Perezida Paul Kagame yayoboye inama y’abaminisitiri idasanzwe, isuzumira hamwe ingingo zirimo ingamba nshya zo kurwanya Covid-19 mu gihugu.

Ni inama ibaye mu gihe ubwandu bushya bwa Covid-19 bukomeje kwiyongera.

Inama iheruka yabaye ku wa 12 Kamena 2021, ifata ibyemezo birimo ko ingendo zemewe hagati ya saa kumi za mugitondo na saa tatu z’ijoro, mu gihe zarangiraga saa yine.

Ni amabwiriza ariko atarabasha gukemura ikibazo kuko iyo nama yabaye hamaze kwandura abantu 28,146 none kuri iki Cyumweru bari bamaze kuba 30,813. Bivuze ko mu minsi umunani yonyine handuye ahantu 2,667. Abapfuye nabo biyongereyeho 12, bava kuri 370 bagera kuri 382.

- Advertisement -

Byitezwe ko ingamba zisanzwe ziza gukazwa. Ibyemezo bikomeye kurusha ibindi birimo kwemeza ko ingendo zihuza Kigali n’utundi turere zitemewe cyangwa abantu bagasabwa kuguma mu ngo.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel aheruka kuvuga ko mu byazamuye ubwandu bushya harimo kudohoka ku mabwiriza yo kwirinda, cyane cyane ahahurira abantu benshi nko mu masoko.

Harimo kandi urujya n’uruza rw’abantu bambutse imipaka ubwo ikirunga cya Nyiragongo cyo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo cyarukaga, kimwe n’izamuka ry’ubwandu bwa COVID-19 muri Uganda.

Muri izo mpamvu harimo n’ubwandu bwa COVID-19 mu mashuri.

Icyo gihe Minisitiri Ngamije yavuze ko ubwandu mu Rwanda bugeze hafi ku bantu 20/100.000, mu gihe iyo urenze 20-50/100.000, icyorezo kiba gutangiye gufata ibtera ariko bitarakara.

Mu kwezi kwa munani umwaka ushize ubwandu bwageze ku bantu 75/100.000, naho muri Mutarama uyu mwaka ubwo habaga guma mu rugo bwari bugeze ku bantu 120/100.000.

Mu ngamba ziheruka gushyirwaho kandi harimo ko Akarere ka Rubavu kashyizwe muri Guma Mu Karere, mu gihe ibice cyane cyane bikora kuri Uganda ingendo zisozwa saa moya z’ijoro.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version