Perezida Kagame Yakoze Impinduka Mu Rwego Rushinzwe Iperereza n’Umutekano

Perezida Paul Kagame yagize Colonel Jean Paul Nyirubutama Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Urwego rw’Iperereza n’Umutekano (NISS) n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe iperereza n’umutekano byo hanze y’igihugu, mu gihe ACP Lynder Nkuranga yagizwe Umuyobozi mukuru w’abinjira n’abasohoka mu gihugu.

NISS igizwe n’inzego zirimo Ubuyobozi Bukuru bw’Iperereza n’Umutekano byo hanze y’Igihugu, Ubuyobozi Bukuru bw’Iperereza n’Umutekano imbere mu Gihugu, Ubuyobozi Bukuru bw’Ubutegetsi n’Imari n’Ubuyobozi Bukuru bw’Abinjira n’Abasohoka mu Gihugu.

Izo nzego zose zihurizwa hamwe n’Umunyamabanga Mukuru, uyu mwanya usanzwemo Maj Gen Joseph Nzabamwita.

Umwanya w’Umuyobozi mukuru ushinzwe umutekano by’iperereza ryo hanze y’igihugu wo wari usanzweho ACP Lynder Nkuranga.

- Kwmamaza -

Wahise wongerwa mu nshingano za Colonel Nyirubutama, warahiye kuri uyu wa Mbere nk’Umunyamabanga Mukuru wungirije wa NISS.

Ni mu gihe Nkuranga yimuriwe ku Buyobozi bukuru bw’abinjira n’abasohoka, umwanya wari usanzweho Lt Col Regis Gatarayiha.

ACP Nkuranga yahoze ari Komiseri Ushinzwe Ubutwererane muri Polisi y’u Rwanda, mbere yo kwimurirwa muri NISS.

ACP Lynder Nkuranga
Colonel Nyirubutama kuri uyu wa Mbere yarahiye nk’Umunyamabanga Mukuru wungirije wa NISS
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version