Perezida Paul Kagame yasabye ko ibihano bitangwa ku bafata abagore ku ngufu n’abasambanya abana byongerwa, nk’uburyp bwatuma abantu barushaho kubigendera kure.
Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere ubwo yari mu ngoro y’Inteko ishinga amategeko, mu muhango wo gutangiza umwaka w’ubucamanza wa 2021/2022.
Perezida Kagame yavuze ko icyizere abanyarwanda bafitiye ubucamanza gikomeje kwiyongera, kandi ntibazahwema gusaba serivisi nziza zinoze kurushaho.
Yavuze ko urwego rw’ubutabera mu Rwanda rukomeje gutera intambwe, ku buryo rwubatse ubufatanye n’imikoranire myiza n’ibindi bihugu, cyane cyane mu iperereza ry’ibyaha.
Ibyo ngo bituma bimwe muri ibyo bihugu byohereza abakekwaho ibyaha bahungiyeyo, kugira ngo baburanishirizwe mu Rwanda.
Ati “Ibi byose ni inkingi twubakiraho, kandi bigaragaza igihugu gitera imbere no kugendera ku mategeko.”
Perezida Kagame yavuze ko nubwo hari intambwe ikomeye imaze guterwa, hakenewe imbaraga mu kurwanya ibyaha bikorerwa abaturage.
Yavuze mo ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga bigenda birushaho gukomera no kwiyongera, kandi bifite uburyo bishobora kurwanywa.
Yavuze ko leta ishishikariza abantu gukoresha ikoranabuhanga nko mu guhererekanya amafaranga, bityo ari ngombwa ko hakazwa ingamba zo kurinda abanyarwanda cyane cyane abadafite ubumenyi buhagije mu mikoresherejze y’ikoranabuhanga.
Ati “Ntibahagwe, ntibagwe mu mutego w’abatekamutwe n’ibindi bisambo, tugomba kubarinda byanze bikunze.”
Ihohoterwa no gusambanya abana
Mu byaha Perezida Kagame yasabye ko bihabwa imbaraga zikwiye harimo n’ikijyanye no gusambanya abana no gufata abagore ku ngufu.
Ati “Ihohoterwa rishingiye ku gitsina, cyane cyane gufata ku ngufu abagore ndetse n’abana batoya no gutera inda abangavu, abana biga mu mashuri, bakiri bato, hari aho byiyongera, bigaragara ko tutarebye neza byasa nk’aho ari umuco, ariko tugomba kugaragaza ko tubirwanya, ubwo ngirango nabyo bikaba byagaragarira mu kugaragara ko biganyuka.”
“Ingamba, ibihano, bikwiye kwiyongera. Bikwiye kugaragarira buri wese ko tutabyemera. Iyo ujenjeka, iyo uri aho, ndetse rimwe bigasa nk’aho kuri bamwe bisa nk’aho ari ibintu byemewe, ntabwo ari byo. Ntabwo ari byo, dukwiye kwisuzuma ubwacu nk’abayobozi, abacamanza, inkiko, abashinjacyaha, icyo kintu tukagikurikirana tugashyiramo ingufu, tukabona ko bigabanyutse byanze bikunze.”
Yavuze ko abakora ibyo byaha, abafasha n’ababahishira bakwiye guhabwa ibihano biremereye ku buryo bishobora gufasha mu kubuza abandi kubijyamo.
Yasabye abacamanza gushyira imbaraga mu gutanga ubutabera bashingiye ku buhamya n’ibimenyetso byatanzwe, bagaca ukubiri na ruswa.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Ntezilyayo, yavuze ko mu mwaka wa 2020/21 urwego rw’ubucamanza rwishimira ko nubwo habaye imbogamizi mu mikorere isanzwe y’inkiko kubera icyorezo cya COVID-19, rwakomeje guha abanyarwanda ubutabera bunoze, kandi butanzwe mu gihe gikwiye.
Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange riteganya ko umuntu uhamijwe icyaha cyo gusambanya umwana ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze 25.
Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
Ni mu gihe umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1.000.000 Frw ariko atarenze 2.000.000 Frw.