Perezida Kagame Yandikiye Perezida Ndayishimiye

Mu ibaruwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yoherereje mugenzi we w’u Burundi akayishikirizwa na Minisitiri w’Intebe, yanditse mo ko ateganya kuzahura nawe.

Ibaruwa Perezida Kagame yoherereje Ndayishimiye yari igamije kumushimira kuba yaratumiye u Rwanda mu kwizihiza isabukuru y’ubwigenge bw’u Burundi.

Kagame yabwiye Ndayishimiye ko yari bwishimire kuza muri biriya birori, ariko ko atashoboye kuhagera ariko yohereje itsinda riyobowe na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente.

Yamubwiye ko umubano mwiza w’Abarundi n’Abanyarwanda ari uwa kera kandi ko werekana ubuvandimwe hagati yabo.

- Kwmamaza -
Ibaruwa Perezida Kagame yoherereje mugenzi we w’u Burundi

Kuva mu mwaka wa 2015 ni ubwa mbere Umuyobozi mukuru ku rwego rwa Minisitiri w’Intebe mu Rwanda asuye u Burundi. Byabaye kuri uyu wa Kane tariki 01, Nyakanga, 2021 ubwo Dr Edouard Ngirente yitabiraga umuhango  wo kwizihiza isabukuru y’ubwigenge bw’u Burundi.

U Rwanda n’u Burundi ni ibihugu byaturanye kuva kera kandi bifite byinshi bihuriyeho.

Mu muco, mu rurimi no mu migirire, hari ibintu byinshi bihuza Abanyarwanda n’Abarundi k’uburyo hari abavuga ko ari abavandimwe, ko ari bene mugabo umwe.

N’ubwo kuva mu mwaka wa 2015 kugeza mu mezi make ashize, umubano w’ibihugu byombi utabaye mwiza, muri iki gihe hari ibigaragaza ko ibintu bigenda bisubira mu buryo buhoro buhoro.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version