Perezida Kagame Yasabye Abaturage ‘Gukomeza’ Gukorana Na Polisi

Ubwo yakiraga indahiro y’abayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda, Perezida Paul Kagame yavuze ko imikoranire hagati ya Polisi n’abaturage ari ingenzi kugira ngo Polisi igere ku ntego zayo n’abaturage batekane.

Yakoraga indahiro ya IGP Felix Namuhoranye na DIGP Vincent Sano baherutse guhabwa inshingano zo kuyobora Polisi y’u Rwanda.

Mu ijambo rigufi, Kagame yavuze ko n’ubwo Polisi ari yo ishinzwe umutekano w’abaturage ku ikubitiro, ariko itabigeraho ikoze yonyine.

Ubufatanye ngo ni ingenzi kandi ab’ibanze ni abaturage.

- Kwmamaza -

Ati: “Birumvikana ko Polisi  ishinzwe umutekano ariko mbere na mbere ifatanya n’abaturage ubwabo nayo ikabafasha mu bibazo bijyana n’umutekano wabo.”

Yavuze ko ubuyobozi bw’u Rwanda buzakomeza guha Polisi yarwo ibyo ikeneye byose ngo ikore akazi kayo, kandi ngo ibyo bintu birimo ibikoresho n’ubumenyi bigezweho.

Perezida Kagame ariko yavuze ko abapolisi nabo bagomba gukora neza ibyo bashinzwe, bitaba ibyo bakabihanirwa.

Ngo nabo bagira uko bakurikoranwa ariko ngo si ngombwa ko bigera aho hose.

Yarangije ijambo rye yifuriza IGP Felix Namuhoranye na DIGP Vincent Sano kuzagira imirimo myiza mu nshingano nshya bahawe.

IGP Felix Namuhoranye arahirira inshingano nshya
CP Vincent Sano nawe yarahiriye kutazahemukira Repubulika y’u Rwanda

Taliki 20, Gashyantare, 2023 nibwo hasohotse itangazo ryo mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ryavugaga ko Dan Munyuza wahoze ayobora Polisi y’u Rwanda yasumbuwe kuri uyu mwanya na Felix Namuhoranye wari umwungirije ashinzwe ibikorwa bya Polisi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version