Mu ijambo yavuze nyuma yo guhagarira umuhango wo kuhererekanya ububasha hagati ya CG Dan Munyuza wari umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda n’uwamusimbuye IGP Felix Namuhoranye, Minisitiri w’umutekano Alfred Gasana yashimiye Dan Munyuza ku kazi yakoze muri Polisi y’u Rwanda.
Umuhango wo guhererekanya ububasha waraye ubureye ku kicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda mu murenge wa Kakiru mu Karere ka Gasabo.
Witabiriwe n’abandi bayobozi barimo n’Umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe imiyoborere n’abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza, umuyobozi wungirije wa Polisi ushinzwe ibikorwa, CP Vincent Sano, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’umutekano, Benjamin Sesonga, ba Komiseri na ba ofisiye bakuru muri Polisi y’u Rwanda.
Gasana yashimiye Perezida Kagame kubera uko ashyigikira Polisi y’u Rwanda mu kwiyubaka no gukora kinyamwuga.
Ati: “Hari byinshi byagezweho mu rwego rwo kubungabunga ituze n’umutekano w’abaturage bishingiye ku buyobozi bwiza kandi ntidushobora kwemera ko bisubira inyuma.”
Yashimiye uwari Umuyobozi Mukuru wa Polisi CG Dan Munyuza ku bwitange, umurava n’uruhare ryagize mu guteza imbere Polisi y’u Rwanda.
IGP Namuhoranye nawe yashimiye Perezida wa Repubulika ku cyizere yamugiriye akamuha inshingano zo kuyobora Polisi .
Ati: “Ndashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ku nama atugira n’imirongo migari yaduhaye mu rwego rwo kuzuza inshingano zacu.”
Uwo yasimbuye kuri izi nshingano CG Dan Munyuza nawe yashimiye Perezida Kagame ku nshingano yari yaramuhaye .
Minisitiri w’Umutekano yashimiye CG Munyuza ku bufatanye yamugaragarije mu gihe bamaze bakorana.
Yifurije ishya n’ihirwe Umuyobozi mushya wa Polisi y’u Rwanda n’abandi bayobozi ba Polisi mu nshingano zabo.
Yongeyeho ko mu myaka ishize hakozwe byinshi kugira ngo Polisi y’u Rwanda irusheho gukora kinyamwuga.
Yashimye ko mu gihe yari amaze ayobora Polisi y’u Rwanda umubare w’abapolisi wiyongereye, bahabwa amahugurwa kandi hubakwa ibikorwaremezo ndetse abapolisi bahabwa ibikoresho by’akazi bihagije.