Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Kagame Yasabye Ko Abana Barushaho Kurindwa Igihe Bakoresha Ikoranabuhanga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Perezida Kagame Yasabye Ko Abana Barushaho Kurindwa Igihe Bakoresha Ikoranabuhanga

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 March 2021 10:22 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yavuze ko ikoranabuhanga ryigaragaje nk’uburyo bushobora gutuma amasomo akomeza no mu bihe bigoye bya COVID-19, asaba ko hongerwa imbaraga mu kubungabuna umutekano w’abana igihe bakoresha iryo koranabuhanga.

Kuri uyu wa Mbere nibwo Kagame yayoboye inama ya Komisiyo y’umuyoboro mugari w’ikoranabuhanga rya internet, Broadband Commission.

Yavuze ko muri ibi bihe bya COVID-19 ikoranabuhanga ryifashishwa ku rwego rwo hejuru, ibintu byararushijeho kuzana ikinyuranyo hagati y’abafite rya koranabuhanga n’abatarifite.

Yakomeje ati “Mu gihe amashuri abantu biga bari kumwe yafunzwe, abanyeshuri benshi ntabwo babashije gukomeza amasomo mu ikoranabuhanga. Bamwe ndetse bagize umwaka wose w’imfabusa.”

“Muri icyo gihe kandi, mu gihe abana bamara igihe kinini bakoresha internet, tugomba kongera imbaraga kugira ngo bakomeze gutekana.”

Binyuze mu ikoranabuhanga, hari ibintu byinshi biboneka kuri internet bishobora kuyobya ubwonko bw’abana, bishobora nko kubashora mu ngeso mbi.

Perezida Kagame yavuze ko gahunda y’ibikorwa ya Broadband Commission mu gihe cya COVID-19 yita ku ngingo eshatu, kuba internet yaba iboneka mu buryo burambye, buhendutse, kandi hakabaho ugutekana igihe ikoreshwa.

Yakomeje ati “Mu gihe inkingo zikomeje gukwirakwizwa mu bihugu byinshi, iherezo ry’icyorezo cya Covid-19 rigaragarira amaso. Ariko inzira iracyari ndende, by’umwihariko mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.”

“Iki nicyo gihe cyo kubaka ubufatanye bushya mu gusakaza umuyoboro mugari no kongera ishoramari rikenewe kugira ngo ikoranabuhanga ribashe kubyazwa umusaruro mu buryo bungana.”

Iyo nama yanitabiriwe n’abayobozi barimo Perezida w’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye Volkan Bozkir. Harimo kandi Perezida wa ZTE, Xu Ziyang, Umuyobozi Mukuru wa Vodafone Nick Read, Umuyobozi Mukuru wa Milicom Mauricio Ramos n’Umuyobozi Mukuru wa  Inmarsat, Rajeev Suri.

Iyi nama yitabiriye n’abayobozi batandukanye

TAGGED:COVID-19featuredPaul Kagame
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umuntu Witwaje Imbunda Yarashe Abantu 10 Muri Colorado
Next Article Dr. Kayumba Christopher Yahamagajwe Na RIB
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Abangavu B’u Rwanda Batangiye Neza Irushanwa Nyafurika Rya Basketball

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Abangavu B’u Rwanda Batangiye Neza Irushanwa Nyafurika Rya Basketball

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?