Perezida Kagame Yasabye Ko Abana Barushaho Kurindwa Igihe Bakoresha Ikoranabuhanga

Perezida Paul Kagame yavuze ko ikoranabuhanga ryigaragaje nk’uburyo bushobora gutuma amasomo akomeza no mu bihe bigoye bya COVID-19, asaba ko hongerwa imbaraga mu kubungabuna umutekano w’abana igihe bakoresha iryo koranabuhanga.

Kuri uyu wa Mbere nibwo Kagame yayoboye inama ya Komisiyo y’umuyoboro mugari w’ikoranabuhanga rya internet, Broadband Commission.

Yavuze ko muri ibi bihe bya COVID-19 ikoranabuhanga ryifashishwa ku rwego rwo hejuru, ibintu byararushijeho kuzana ikinyuranyo hagati y’abafite rya koranabuhanga n’abatarifite.

Yakomeje ati “Mu gihe amashuri abantu biga bari kumwe yafunzwe, abanyeshuri benshi ntabwo babashije gukomeza amasomo mu ikoranabuhanga. Bamwe ndetse bagize umwaka wose w’imfabusa.”

- Advertisement -

“Muri icyo gihe kandi, mu gihe abana bamara igihe kinini bakoresha internet, tugomba kongera imbaraga kugira ngo bakomeze gutekana.”

Binyuze mu ikoranabuhanga, hari ibintu byinshi biboneka kuri internet bishobora kuyobya ubwonko bw’abana, bishobora nko kubashora mu ngeso mbi.

Perezida Kagame yavuze ko gahunda y’ibikorwa ya Broadband Commission mu gihe cya COVID-19 yita ku ngingo eshatu, kuba internet yaba iboneka mu buryo burambye, buhendutse, kandi hakabaho ugutekana igihe ikoreshwa.

Yakomeje ati “Mu gihe inkingo zikomeje gukwirakwizwa mu bihugu byinshi, iherezo ry’icyorezo cya Covid-19 rigaragarira amaso. Ariko inzira iracyari ndende, by’umwihariko mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.”

“Iki nicyo gihe cyo kubaka ubufatanye bushya mu gusakaza umuyoboro mugari no kongera ishoramari rikenewe kugira ngo ikoranabuhanga ribashe kubyazwa umusaruro mu buryo bungana.”

Iyo nama yanitabiriwe n’abayobozi barimo Perezida w’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye Volkan Bozkir. Harimo kandi Perezida wa ZTE, Xu Ziyang, Umuyobozi Mukuru wa Vodafone Nick Read, Umuyobozi Mukuru wa Milicom Mauricio Ramos n’Umuyobozi Mukuru wa  Inmarsat, Rajeev Suri.

Iyi nama yitabiriye n’abayobozi batandukanye

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version