Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Kagame Yasabye Ko Ibihano Ku Basambanya Abana Byongerwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Perezida Kagame Yasabye Ko Ibihano Ku Basambanya Abana Byongerwa

admin
Last updated: 06 September 2021 8:33 pm
admin
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yasabye ko ibihano bitangwa ku bafata abagore ku ngufu n’abasambanya abana byongerwa, nk’uburyp bwatuma abantu barushaho kubigendera kure.

Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere ubwo yari mu ngoro y’Inteko ishinga amategeko, mu muhango wo gutangiza umwaka w’ubucamanza wa 2021/2022.

Perezida Kagame yavuze ko icyizere abanyarwanda bafitiye ubucamanza gikomeje kwiyongera, kandi ntibazahwema gusaba serivisi nziza zinoze kurushaho.

Yavuze ko urwego rw’ubutabera mu Rwanda rukomeje gutera intambwe, ku buryo rwubatse ubufatanye n’imikoranire myiza n’ibindi bihugu, cyane cyane mu iperereza ry’ibyaha.

Ibyo ngo bituma bimwe muri ibyo bihugu byohereza abakekwaho ibyaha bahungiyeyo, kugira ngo baburanishirizwe mu Rwanda.

Ati “Ibi byose ni inkingi twubakiraho, kandi bigaragaza igihugu gitera imbere no kugendera ku mategeko.”

Perezida Kagame yavuze ko nubwo hari intambwe ikomeye imaze guterwa, hakenewe imbaraga mu kurwanya ibyaha bikorerwa abaturage.

Yavuze mo ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga bigenda birushaho gukomera no kwiyongera, kandi bifite uburyo bishobora kurwanywa.

Yavuze ko leta ishishikariza abantu gukoresha ikoranabuhanga nko mu guhererekanya amafaranga, bityo ari ngombwa ko hakazwa ingamba zo kurinda abanyarwanda cyane cyane abadafite ubumenyi buhagije mu mikoresherejze y’ikoranabuhanga.

Ati “Ntibahagwe, ntibagwe mu mutego w’abatekamutwe n’ibindi bisambo, tugomba kubarinda byanze bikunze.”

Ihohoterwa no gusambanya abana

Mu byaha Perezida Kagame yasabye ko bihabwa imbaraga zikwiye harimo n’ikijyanye no gusambanya abana no gufata abagore ku ngufu.

Ati “Ihohoterwa rishingiye ku gitsina, cyane cyane gufata ku ngufu abagore ndetse n’abana batoya no gutera inda abangavu, abana biga mu mashuri, bakiri bato, hari aho byiyongera, bigaragara ko tutarebye neza byasa nk’aho ari umuco, ariko tugomba kugaragaza ko tubirwanya, ubwo ngirango nabyo bikaba byagaragarira mu kugaragara ko biganyuka.”

“Ingamba, ibihano, bikwiye kwiyongera. Bikwiye kugaragarira buri wese ko tutabyemera. Iyo ujenjeka, iyo uri aho, ndetse rimwe bigasa nk’aho kuri bamwe bisa nk’aho ari ibintu byemewe, ntabwo ari byo. Ntabwo ari byo, dukwiye kwisuzuma ubwacu nk’abayobozi, abacamanza, inkiko, abashinjacyaha, icyo kintu tukagikurikirana tugashyiramo ingufu, tukabona ko bigabanyutse byanze bikunze.”

Yavuze ko abakora ibyo byaha, abafasha n’ababahishira bakwiye guhabwa ibihano biremereye ku buryo bishobora gufasha mu kubuza abandi kubijyamo.

Yasabye abacamanza gushyira imbaraga mu gutanga ubutabera bashingiye ku buhamya n’ibimenyetso byatanzwe, bagaca ukubiri na ruswa.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Ntezilyayo, yavuze ko mu mwaka wa 2020/21 urwego rw’ubucamanza rwishimira ko nubwo habaye imbogamizi mu mikorere isanzwe y’inkiko kubera icyorezo cya COVID-19, rwakomeje guha abanyarwanda ubutabera bunoze, kandi butanzwe mu gihe gikwiye.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange riteganya ko umuntu uhamijwe icyaha cyo gusambanya umwana ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze 25.

Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Ni mu gihe umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1.000.000 Frw ariko atarenze 2.000.000 Frw.

Perezida Kagame yatangije umwaka w’ubucamanza kuri uyu wa Mbere
Uyu muhango witabiriwe n’abakozi bo mu nzego z’ubucamanza
Uhereye ibumoso: Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr Faustin Ntezilyayo, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, Perezida Paul Kagame na Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa

TAGGED:featuredGusambanya abanaInkikoPaul Kagame
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida Kagame Yakoze Impinduka Mu Rwego Rushinzwe Iperereza n’Umutekano
Next Article Ibirarane By’Imanza Mu Nkiko Byazamutseho 47%
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

UNHCR Yaganirije AFC/M23 Ku Kibazo Cy’Impunzi Ziri Mu Rwanda

Umukino Urangiza Irushanwa ‘Gicanda Invitation 2025’ Urabera Kigali Pele Stadium

U Rwanda Rushaka Kuba Igihugu Gikize Byuzuye-Kagame

Perezida Wa Palestine Yimwe Visa Yo Kuzajya Muri Amerika Mu Nama Ya UN

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

You Might Also Like

Mu RwandaUbukerarugendoUbukungu

Kinigi: Abaturiye Ahazagurirwa Pariki Bahawe Uburyo Bwo Kwihaza Mu Biribwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC Ntishaka Ubuhuza Bwa Thabo Mbeki 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Haganiwe Uko UNHCR Yakomeza Imikoranire N’ u Rwanda 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbukungu

Angola Igiye Kujya Itunganya Diyama Yose Icukura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?