Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Kagame Yashimye Imikoranire Yagiranye Na Ngirente
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yashimye Imikoranire Yagiranye Na Ngirente

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 July 2025 9:14 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Perezida Kagame yashimye Ngirente mu gihe bamaze bakorana.
SHARE

Kagame avuga ko Ngirente yakoze akazi keza mu myaka yari amaze agakora, akemeza ko bakoranye neza kugeza n’ubwo batebyaga ngo ashingiye ku izina rye rya Ngirente, akamubwira ko adakwiye kwibaza icyo yakora ahubwo akwiye ‘kuba Prime Minister’.

Perezida Kagame kandi avuga ko abahinduriwe imirimo hari indi ihari ibategereje, akemeza ko ikiba cyabaye  ari uguhindura imirimo kandi ko  itarangirira aho ngaho.

Icyakora avuga ko hari Abanyarwanda benshi bashaka gukorera igihugu cyabo, bityo ko guhindurirwa inshingano ari ibisanzwe.

Gusa avuga ko mu gihe abandi bahindurirwa inshingano, we ajya ashaka ko bazimuhindurira ariko Abanyarwanda bakanga.

Ati: “ Ariko ubwo nanjye igihe cyanjye kizagera”.

Ijambo rya Perezida Kagame ryibukije abamaze kurahira n’abandi bari basanzwe mu nshingano n’abategereje izindi, ko inshingano abantu bahabwa ziba zifite uburemere butandukanye.

Zihera ku bushobozi, ku bumenyi no ku bushake bw’abantu kandi uzihawe akumva neza ibyo agiye gukora.

Yatanze urugero rw’uko hari abahabwa imirimo runaka kubera ko bagaragaje ubwo bushobozi, ariko ugasanga mu kubikora hagaragayemo ubushake nyabwo n’imyumvire y’uko ako kazi kareba igihugu…ibyo bikaba ibintu biva mu muntu ku giti cye.

Kagame avuga ko ikiri mu muntu ari cyo kigena uko azakora imirimo ye.

Avuga ko kuba Abanyarwanda bakwiye kugirira abayobozi icyizere bishingiye kubyo babona abo bayobozi babo bashobora, bikaba ari byo icyo cyizere gishingiraho.

Yemeza ko burya Abanyarwanda bafite kamere yabo n’imico yabo nubwo hari ibyo basangiye n’abandi baturage ba Afurika.

Mu kwibutsa iby’amajyambere, Kagame yavuze ko kuba ubukene bukiri mu Banyarwanda ari imikorere, amateka n’ibindi abantu bagomba gukosora byanze bikunze.

Anenga abantu bihebye bumva ko bagomba kwibanira n’ubukene, bumva ko hari abazaza kububakiza kandi ngo iki nicyo kibazo cya mbere kiri mu bantu.

Ati: “ Tukumva ko tuzakizwa n’abantu twicaranye hano, abo twita partners”.

Asanga kandi abo bandi bafasha, batagomba kuza ngo baterure umuntu ngo bamutereke aho ashaka kujya ndetse ngo ntibanabishaka.

Perezida Kagame yavuze ko imyumvire nk’iyo kuva mbere na mbere mu bayobozi bigakomereza ku bayoborwa, haba mu Rwanda n’ahandi muri Afurika.

Kagame kandi yakebuye abato ngo bakoresheje neza uburere bahabwa n’ababyaye kandi ko ibikorwa byiza ari byo bikwiye kuranga abantu bose barimo n’urubyiruko.

Abaminisiti barahiye kuri iyi nshuro baraye bashyizweho na Perezida Kagame abifatanyijemo na Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva wasimbuye Dr. Edouard Ngirente wari umaze imyaka umunani ayobora Guverinoma y’u Rwanda.

TAGGED:AbaminisitirifeaturedGuverinomaKagameNgirenteRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article CSP Sengabo Yongeye Kugirwa Umuvugizi W’urwego Rw’Igorora
Next Article Urukingo Ntiruhagije Mu Kurinda Afurika Ibyorezo-Ubukangurambaga Na Siyansi Ni Ingenzi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Ufite Inkomoko Mu Rwanda Agiye Guhatanira Kuba Miss Uganda

Twiyumva Muri Siyanse Kurusha Mbere-Umunyeshuri Wa KIST

Abasirikare 100,000 Ba Israel Biteguye Gutangira Ibitero Bishya Muri Gaza

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Umuti Meya Wa Muhanga Aha Ibibazo Biri Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?