Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Kagame Yasinye Iteka Rizamura Umusanzu W’Ubwiteganyirize Bw’Izabukuru
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yasinye Iteka Rizamura Umusanzu W’Ubwiteganyirize Bw’Izabukuru

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 January 2025 3:24 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Perezida Kagame
SHARE

Komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko yatangaje iteka rya Perezida wa Repubulika rizamura imisanzu y’ubwiteganyirize bw’izabukuru “Pansiyo” ku bakozi.

Rigaragaza ko imisanzu izazamuka kuva muri uyu mwaka wa 2025, rikaba ryarashyizwemo umukono tariki ya 12, Ukuboza, 2024.

Guhera tariki 01, Mutarama, 2025 nibwo uwo musanzu watangiye kubarwa ku ijanisha rya 12%.

Kuva tariki 01, Mutarama, 2027 umusanzu uziyongeraho 2% ubarirwe ku ijanisha rya 14% by’umushahara umukozi ahembwa.

Uko imyaka izakurikiraho, hazajya hiyongeraho 2% uhereye tariki ya 01, Mutarama, 2028 aho umusanzu uzaba ari 16%.

Tariki 01, Mutarama, 2029 uzaba 18% kugera tariki ya 01, Mutarama, 2030 aho umusanzu w’ubwiteganyirize ku mukozi uzabarwa ku ijanisha rya 20%.

Iri teka rya Perezida wa Repubulika rikuraho iryariho ryo ku wa 10/05/2016 rigena igipimo cy’umusanzu utangwa mu bwiteganyirize bwa pansiyo.

Mu kiganiro Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yussuf yahaye itangazamakuru mu mpera za 2024, yavuze ko umusanzu w’ubwiteganyirize w’umukozi watangwaga ku ijanisha rya 6% by’umushahara we wari warashyizweho mu mwaka wa 1962.

Ni umwaka u Rwanda rwaboneyemo ubwigenge.

Yavuze ko u Rwanda rurebera no ku bindi bihugu aho nko muri Ethiopia umusanzu w’ubwiteganyirize uri kuri 18% ariko mu nzego z’umutekano bagateganyirizwa kuri 32%, muri Tanzania umusanzu uri kuri 20% mu gihe mu Burundi ari 10% ariko inzego z’umutekano zigatanga 15% naho muri Kenya umusanzu w’ubwiteganyirize ukaba 10%.

Minisitiri Murangwa yavuze ko ubu abari muri Pansiyo babona amafaranga make kubera ko n’imisanzu itangwa iri hasi, bityo ko kuzamura umubare wayo biteganyiriza bikazazamura nayo bazabona ubwo bazaba bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Nubwo ari igitekerezo cyiza kandi kigamije ko abakozi bazajya mu kiruhuko cy’izabukuru bariteganyirije bihagije, ku rundi ruhande abakozi bavuga ko umushahara wabo ukwiye kongerwa.

Hifuzwa ko hashyirwaho umushahara fatizo.

Ikibazo cy’umushahara fatizo kigeze no kugarukwaho na Perezida Kagame ubwo yakibazwaga n’umunyamakuru wa BBC washakaga kumenya icyo ateganyaga kuzabikoraho mu gihe yari bube atsindiye Manda yiyamamarizaga.

Uwo munyamakuru yavuze ko nta teka ririho umukono wa Minisitiri ufite abakozi mu nshingano ze ryigeze risohoka ngo bityo ryemeza umushahara fatizo ku bakozi.

Umukuru w’igihugu yavuze  ko hagomba kubanza kumenyekana icyatumye rijyaho hakanarebwa icyatumye kurishyiraho umukono kwa Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo bidindira.

Kagame yavuze ko ibyaryo ari ibintu bizigwaho neza, kandi ko nibifatirwa umwanzuro uwo munyamakuru nawe azabimenya.

Hari mu kiganiro yatangiye muri Kigali Convention Center tariki 13, Nyakanga, 2024.

Ubwo umunyamakuru yabazaga Perezida Kagame icyo avuga ku iteka rya Minisitiri rigena umushahara fatizo.

Mu mwaka wa 2018, nibwo Inteko ishinga amategeko yatoye Itegeko rigena umushahara fatizo.

Intego yari iyo gufasha abakozi bahembwa make, ariko nta teka rya Minisitiri ryakurikiyeho ngo ryemeze ibyari byamejwe n’Inteko Ishinga amategeko.

Icyakora muri Kanama, 2024,  Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yatangaje ko umushahara fatizo mushya ‘uri kwigwaho’.

Haboneweho gutangazwa ko uwo mushahara utazashyirwaho hagamijwe kongera amafaranga abakozi basanzwe bahembwa ahubwo uzaba ugamije gutuma hari ibiganirwaho hagati y’umukozi n’umukoresha.

Umuyobozi Mukuru Ushizwe Ubumenyi n’Imirimo muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Ngoboka François icyo gihe yavuze ko impamvu yo gushyiraho umushahara fatizo mushya ari ugufasha abakozi bari mu byiciro bito kugira uburyo baheraho baganira n’abakoresha ngo basabe ko wakongerwa.

Yavuze ko inzego bireba ziri kubiganiraho kugira ngo hashyirweho umushahara fatizo ubereye impande zose.

Itegeko N° 66/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigenga umurimo mu Rwanda niryo ryemeje ko umushahara fatizo ugomba kujyaho ariko bikagenwa n’Iteka rya Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze.

TAGGED:BBCfeaturedItegekoItekaKagameUmushahara
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibiganiro Birakomeje Hagati Ya FERWAFA N’Umutoza Mukuru W’Amavubi
Next Article Polisi Igiye Gukoresha Drones Mu Gucunga Abica Umutekano Mu Muhanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?